Amb. Busingye yasubije Gen Richard Dannatt uheruka kunenga u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije Gen Lord Richard Dannatt wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dannatt yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009.

Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite ugushidikanya kuri gahunda y’amasezerano yo kwakira abimukira u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza, yitsa cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati: “Guverinoma ifite uburenganzira bwo kwihanganira abantu baza hano mu twato duto bashaka ubuzima bwiza. Kohereza abantu mu Rwanda bishobora kuba ari Politiki nziza, ariko njye ndacyashidikanya. Birasa n’aho bigamije kubuza abandi [bimukira] kuza kuko hari ibihano bikomeye bafatiwe. Ntabwo mbyishimiye.”

General Lord Richard Dannatt yavuze ko yigeze gusura u Rwanda, ahasanga abarutuye bakiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyandiko aheruka kunyuza mu kinyamakuru The Independent yagize ati: “Nagiye mu Rwanda (muri 2009) kandi amateka ya Jenoside aracyaboshye kiriya gihugu. Gifite amateka mabi kandi ntabwo ari ahantu nashyira abantu bava muri Syria cyangwa ahandi ku Isi.”

Ambasaderi Busingye mu nyandiko isubiza uriya Jenerali aheruka kunyuza mu kinyamakuru Daily Mail, yavuze ko ibyatangajwe na Gen Dannatt bigamije kugoreka ukuri k’uko u Rwanda rubayeho muri iki gihe.

Ati: “Ibi biragoreka ukuri ku Rwanda rwo muri iki gihe. Igihugu cyacu kikiri gito ntabwo gisobanurwa n’amateka yacu, ahubwo gisobanurwa no kwibanda ku hazaza, guharanira ubumwe, umutekano n’imibereho ihesha agaciro abaturage bacu.”

Yakomeje avuga avuga ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwiyubatse ku rwego rushimishije, by’umwihariko mu nzego zirimo umutekano, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Yavuze kandi ko kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu by’isi bifite ubukungu buri kuzamuka ku rwego rwo hejuru, ikindi rukaba mu bihugu byoroshye cyane gukoreramo ubucuruzi.

Muri Mata umwaka ushize ni bwo u Rwanda rwemeranyije n’u Bwongereza kwakira abimukira bagiye binjira ku butaka bwa kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ambasaderi Busingye mu nyandiko ye yamenyesheje Gen Dannatt ati: “Waba wemera ubufatanye bwo kwimura [abimukira] cyangwa ukaba utabwemera, gucira u Rwanda urubanza bigomba kuba bifite intego, aho gushingira ku myumvire ishaje y’abo mu Burengerazuba bw’Isi kuri Afurika.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye kwakira abimukira ndetse n’impunzi ziturutse imihanda yose binyuze mu gukuriraho ikiguzi cya Visa abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *