20260116_005421_copy_1000x667

Amb. Maj. Gen Nzabamwita yakiriwe na Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza yakiriye Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cye.

Ni umuhango wabereye muri Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov.

Putin yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika by’inshuti z’u Burusiya, kandi ko impande zombi zifitanye imikoranire myiza ishingiye ku bwubahane.

Maj. Gen Nzabamwita wari usanzwe ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Ni inshingano yasimbuyeho Lt. Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu Ukwakira 1963. Ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, igisirikare, uburezi, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi ndetse n’umuco.

Hashingiwe kuri uyu mubano, u Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse. Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri bagera kuri 800 bizeyo amasomo atandukanye, by’umwihariko amategeko, ubuvuzi na politiki.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda n’u Burusiya byagiranye amasezerano yo gukuraho Visa z’abayobozi ndetse n’iza serivisi, mu rwego rwo koroshya imigenderanire.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *