20251218_184211

Amb. Mbabazi yasuye umuryango wa Maj. Gen (Rtd) Joseph Adinkrah

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza yasuye umuryango wa Maj. Gen. [Rtd] Joseph Narh Adinkrah, wabaye umwe mu basirikare bo muri Ghana bari muri MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kuri uyu wa Kane, Amb. Mbabazi yavuze ko u Rwanda “rwifatanyije mu kababaro n’umuryango we ndetse ruzirikana umuhate we n’ubumuntu byamuranze mu nshingano ze mu Rwanda.”

Gen. Joseph Narh Adinkrah yitabye Imana tariki 4 Ukuboza 2025. Ni umwe mu basirikare babiri b’Abanya-Ghana bambitswe impeta z’ishimwe na Perezida Kagame mu 2022, ku bw’ubwitange bagaragaje mu kurinda Abatutsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *