Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu , itariki 16 Kanama, yatangaje ko Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger, Kathleen FitzGibbon, azagera i Niamey nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize, mu gihe ECOWAS ikomeje kwiga ku kohereza ingabo gusubizaho ubutegetsi bwa Bazoum.
Umwe mu bayobozi muri Amerika yavuze ko biteganijwe ko azagera muri Niger mu mpera z’iki cyumweru. Sena yemeje FitzGibbon, wari usanzwe ukora muri serivisi y’ububanyi n’amahanga, nka Ambasaderi wa Amerika mu mpera z’ukwezi gushize neza nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi.
Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Vedant Patel, yatangarije abanyamakuru ko nta gahunda afite yo gushyikiriza ibyangombwa bye ku bahiritse ubutegetsi kandi ko bitari ngombwa ko akorera muri ambasade.
Patel ati: “Agiyeyo kuyobora ubutumwa mu gihe kitoroshye no gushyigikira umuryango w’Abanyamerika no guhuza ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika.”
“Ukuza kwe ntikugaragaza impinduka ku ho duhagaze kandi dukomeje guharanira ko habaho igisubizo cya diplomasi cyubahiriza itegeko nshinga muri Niger.”
Reuters ivuga ko Ibihugu by’iburengerazuba na guverinoma zigendera kuri demokarasi muri Afurika byasabye abahiritse ubutegetsi gusubizaho Perezida Mohamed Bazoum wirukanwe ku butegetsi ndetse agafungwa kuva ku itariki ya 26 Nyakanga, ariko abayobozi b’ingabo barabyanze kandi banga kugerageza imishyikirano.


