gpvv5thweaa3mj2.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yasuye Amavubi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye i Durban muri Afurika y’Epfo yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka wabahaye ubutumwa bw’uko bashyigikiwe.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wayo wa Kane wo mu itsinda C, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki ya 10 Kamena 2024, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yasuye ikipe y’igihugu Amavubi aho icumbitse muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi yabasuye ubwo bari gufata ifunguro ryo ku mugoroba maze abaha impanuro ndetse anabibutsa ko bashyigikiwe n’ubuyobozi buhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka kandi yabahaye ubutumwa bw’uko bashyigikiwe kandi kuri uyu munsi Abanyarwanda bazava imihanda yose baje kubafana, aho yahise aboneraho kubasaba kwitwara neza.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024, Amavubi aracakirana na Lesotho mu mukino wa Kane wo mu itsinda C mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi cyizaba muri 2026.

Kugeza ubu Amavubi ni aya Gatatu mu itsinda C ry’amakipe atandatu aryo; Benin, South Africa, Nigeria, Lesotho na Zimbambwe iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda riyobowe na Benin yaraye itsinze Nigeria 2-1.gpvv5thweaa3mj2.jpggpvv5tdwmaeoomy.jpggpvv5tixaaattwj.jpggpvv5tgwaaarfoo.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *