Nyuma y’amezi atatu mu gihirahiro, Komisiyo yihariye ya Loni yafashe icyemezo. Ambasaderi wa guverinoma y’inzibacyuho ya Niger yemerewe guhagararira igihugu cye i New York. Muri Nzeri, Loni yari yamubujije kwinjira mu Nteko rusange, yubahiriza amabwiriza yatanzwe n’akanama gashinzwe umutekano gakomeje kwemeza ko guverinoma ya Mohamed Bazoum ari yo yonyine yemewe.
Ni igitego cy’umutwe kuri Guverinoma ya General Tiani, kandi inyuma bigaragaza uburyo guverinoma y’inzibacyuho ya Niger ikomeje kwihagararaho muri Afurika y’Iburengerazuba.
Komisiyo ishinzwe kugenzura ubutegetsi, iterana rimwe mu mwaka i New York kugira ngo ikemure amakimbirane ashobora guterwa no kwemeza abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Abibumbye bemewe, yemeje ku itariki ya 6 Ukuboza ambasaderi wa Niger wa guverinoma y’inzibacyuho.
Uyu mu by’ukuri yari yarashyizweho na Mohamed Bazoum, nyuma ntiyemerwa igihe yiyungaga ku bahiritse ubutegetsi, bituma hashidikanwa ku burenganzira afite mu Muryango w’Abibumbye.
U Burusiya, u Bushinwa na Amerika, bitatu mu bihugu icyenda bagize iyo komisiyo, ku ikubitiro byatekereje kudafata icyemezo ku kibazo cya Niger maze basiga intebe irimo ubusa ya Niger muri Loni. Ariko Togo na Nigeria, abandi banyamuryango babiri basa nkaho bahinduye ibitekerezo mu byumweru bike bishize bisunikira ibyo bihugu bitatu by’ibihangange kwemera uhagarariye Niger.
Ubucuti buherutse gushimangirwa hagati ya Niamey na Moscou nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya ku itariki ya 4 Ukuboza bushobora kuba ari bwo ngo bwemeje u Burusiya gushyigikira Niger. Ibyemezo bifatwa ku bwumvikane kandi Amerika nta mabwiriza yihariye yo kumwanga yabonye none icyemezo cyemejwe.


