Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda yapfuye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje urupfu rwa Ambasaderi Santa Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, minisiteri yavuze ko Kinyera yapfuye mu gitondo aguye mu Bitaro by’Igihugu by’Inzobere bya Mulago i Kampala.

Iri tangazo rigira riti: “Ni n’umubabaro mwinshi n’agahinda Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibatangarije urupfu rwa mugenzi wacu dukunda Amb. Santa Laker Kinyera.”

Kinyera yinjiye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu 1994 nk’umudipolomate w’umwuga kandi yazamutse mu ntera mu myaka irenga mirongo itatu akora imirimo ya Leta. Ubu yari ambasaderi wungirije i Kigali.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *