Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Werurwe, abacamanza babiri bategetse ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gusubiza mu kazi abakozi babarirwa mu bihumbi babuze akazi mu iyirukanwa mu kivunge ry’abakozi mu bigo byinshi bya leta.
Abacamanza ku rwego rwa leta, umwe wo muri Leta ya Maryland n’undi wo muri California, mu buryo butandukanye basanze ibibazo by’amategeko mu buryo abantu benshi birukanwemo.
Bombi bategetse ko abakozi byibuze bagarurwa by’agateganyo mu kazi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Umucamanza w’akarere, James Bredar, wo muri Maryland yemeje ko mu bigo 18 birukanye abakozi bashya bari mu igeragezwa ari benshi mu byumweru bishize barenze ku mategeko agenga ihagarikwa ry’abakozi ba leta.
Icyemezo cya Bredar cyo kugarura abakozi kireba Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, Ikigo gishinzwe kurengera umutungo w’abaguzi n’Ikigo cy Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), hamwe n’ibindi bigo.
Ishami rya Elon Musk rishinzwe gukurikirana imikorere myiza ya leta, rizwi ku izina rya DOGE, niryo ryibasiye izi nzego uko ari eshatu.


