Amerika: Amashyirahamwe y’abahinzi arasaba Trump kwirinda kwirukana abakozi babo

Amashyirahamwe y’abahinzi muri Amerika arasaba Perezida watowe, Donald Trump, kwirinda gushyira mu bikorwa isezerano rye ryo kwirukana abantu benshi b’abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko (abakozi babo) abasubiza mu bihugu bakomokamo, kuko byagira ingaruka ku ruhererekane rw’ibiribwa.

Kugeza ubu, abayobozi ba Trump ntabwo baragaragaza niba hari uwo bazarekura mu buryo bwihariye, nk’uko bivugwa mu biganiro n’amashyirahamwe y’abahinzi, abakozi, ndetse na Tom Homan, uzaba akuriye gahunda yo kugenzura imbibi.

Biravugwa ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bagera kuri miliyoni ebyiri bakora mu buhinzi muri Amerika badafite ibyangombwa byo gutura, nk’uko byemezwa na minisiteri y’umurimo n’ubuhinzi. Abakozi benshi bakora mu bworozi bw’amata no mu mirimo yo gutunganya inyama nabo bameze batyo.

Perezida Trump, wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, yasezeranyije kwirukana abimukira badafite ibyangombwa babarirwa muri za miliyoni, nk’uko yabivuze mu gihe cyo kwiyamamaza kugira ngo agaruke mu biro by’umukuru w’igihugu. Iki gikorwa gikomeye cyaba kigoye mu rwego rw’imitegurire kandi abamunenga bavuga ko gishobora gutuma imiryango isenyuka ndetse n’ubucuruzi bwa Amerika bugahungabana.

Homan, uzaba akuriye gahunda yo kugenzura imbibi yavuze ko ibikorwa byo gucunga abimukira bizibanda ku banyabyaha no ku bafite ibyemezo byemeza ko bagomba gusubizwa iwabo, ariko nta bimukira badafite ibyangombwa bazakomeza kuharangwa.

Ku itariki 11 Ugushyingo 2024, yatangarije Fox News ko ibikorwa byo kugenzura imirimo nabyo “bigomba kubaho,” ariko ntiyavuze niba urwego rw’ubuhinzi ruzibandwaho.

“Kuri ubu dufite byinshi biri ku murongo wacu,” Homan yabivuze mu kiganiro cyabereye kuri telefoni muri uku kwezi.

Kwirukana umubare munini w’abakozi b’abahinzi byahungabanya bikomeye urwego rw’ibiribwa ndetse bikazamura ibiciro by’ibiribwa ku isoko, nk’uko David Ortega, umwarimu mu by’ubukungu bw’ibiribwa n’amategeko muri Kaminuza ya Michigan, abivuga.

Ati: “Buzuza imyanya y’ingenzi aho abakozi benshi bavukiye muri Amerika badashobora cyangwa badashaka gukora.”

Ibiro ntaramakuru by’abongereza dukesha iyi nkuru yanditse ko amashyirahamwe y’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa b’Abarepubulikani bishimiye ko ubutegetsi bushya buvuga ko buzirikana abimukira biganjemo abanyabyaha.

Dave Puglia, Perezida n’umuyobozi mukuru wa Western Growers, ahagarariye abahinzi b’ibihingwa, yavuze ko ashyigikiye iyo nzira kandi ahangayikishijwe n’ingaruka zishobora kugera ku buhinzi niba gahunda yo kwirukana abimukira izibanda ku bakozi b’ubuhinzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *