Uwahoze ari umusirikare w’ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umupilote, Gerald Eddie Brown Jr., yatawe muri yombi azira gukorana n’ingabo z’u Bushinwa.
Brown w’imyaka 65 y’amavuko wamenyekanye mu kazi ke nka “Runner,” yafatiwe muri Leta ya Indiana.
Uyu mugabo aregwa gutanga serivisi za gisirikare ku bapilote b’ingabo z’u Bushinwa atabifitiye uburenganzira, ndetse no kugambana.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare ni bwo yagejejwe imbere y’ubucamanza muri Indiana y’Amajyepfo.
Umuyobozi wungirije wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Umutekano w’Igihugu, John A. Eisenberg, avuga ko uriya mupilote yahuguwe kugira ngo azarinde igihugu bikarangira agiye guhugura Abashinwa.
Ati: “Is ngabo zirwanira mu Kirere za Amerika zahuguye Major Brown kugira ngo abe umupilote w’indashyikirwa w’indege z’intambara kandi zimwizeyeho kurinda igihugu cyacu. Ubu araregwa guhugura abapilote b’ingabo z’u Bushinwa.”
Yakomeje asobanura ko iyo Umunyamerika, yaba umusirikare cyangwa umusivile, ahuguye ingabo z’ikindi gihugu aba agomba kuba afite uruhushya rutangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; bitaba ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi wungirije wa FBI ushinzwe iperereza ku butasi, Roman Rozhavsky, yavuze ko Brown wahoze ari umwarimu w’abapilote b’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 Lightning II, akekwaho kugambanira igihugu cye ahugura abapilote b’u Bushinwa uko barwana n’ingabo yarahiriye kurinda.
Yongeyeho ko guverinoma y’u Bushinwa ikomeje gushaka ubumenyi bw’abari n’abahoze mu ngabo za Amerika kugira ngo iteze imbere ubushobozi bwa gisirikare bw’ingabo zayo.
Nk’uko bikubiye mu kirego, kuva nibura muri Kanama 2023, Brown akekwaho kugambana n’abanyamahanga ndetse n’Abanyamerika mu gutanga amahugurwa y’indege z’intambara ku bapilote b’Ingabo zirwanira mu kirere z’u Bushinwa zizwi nka People’s Liberation Army Air Force (PLAAF).
Brown yamaze imyaka irenga 24 akorera Ingabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Air Force), ava mu kazi ka gisirikare mu 1996 afite ipeti rya Major.
Mu gihe cy’akazi ke ka gisirikare, yayoboye inzego zikomeye zari zifite inshingano ku buryo bwo gutwara no gukoresha intwaro za nikleyeri, ayobora ubutumwa bw’intambara, ndetse aba umwarimu w’abapilote batwaye ubwoko butandukanye bw’indege z’intambara, zirimo: F-4 Phantom II, F-15 Eagle, F-16 Fighting Falcon na A-10 Thunderbolt II (izwi nka Warthog).


