Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n’ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner na bo biteguye kwerekezayo nk’uko Al jazeera ivuga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran avuga ko intego y’inama ari ukugera ku “masezerano aboneye, yuzuzanya, kandi azubahwa ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi”.
Ingingo nyazo zizaganirwaho ntizisobanutse neza kubera ko ubuyobozi bwa Trump bwagiye busunika ibibazo birenze gahunda y’intwaro za kirimbuzi ya Iran.


