thumbs_b_c_49185c3b712c1d4cd1184f437a8fb3cc

Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n’ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner na bo biteguye kwerekezayo nk’uko Al jazeera ivuga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran avuga ko intego y’inama ari ukugera ku “masezerano aboneye, yuzuzanya, kandi azubahwa ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi”.

Ingingo nyazo zizaganirwaho ntizisobanutse neza kubera ko ubuyobozi bwa Trump bwagiye busunika ibibazo birenze gahunda y’intwaro za kirimbuzi ya Iran.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *