Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gutangira kwishyuza abaturage bava mu bihugu bya Malawi na Zambia $ 15,000 (arenga Frw miliyoni 21), kugira ngo babashe guhabwa za Viza ku bagiye kuzikoreramo ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abagiye gutembera.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yatangaje ko ikiguzi cya Viza ku banya-Zambia na Malawi cyazamuwe mu gihe cy’umwaka umwe kubera ko abaturage bo muri biriya bihugu bazwiho kurenza igihe Viza zabo ziba zigomba kumara.
Yavuze kandi ko kuzamura kiriya giciro biri mu rwego rwo kwirinda umubare w’abantu benshi bagera muri Amerika bagakweperayo cyangwa, Viza zikabashirana.
Washington icyakora yasobanuye ko abazajya bacibwa ariya mafaranga bazajya bayasubizwa, mu gihe bagiye gutaha nk’uko amategeko abiteganya.
Usibye Malawi na Zambia, hari n’ibindi bihugu abaturage babyo mu minsi iri imbere bashobora kuzajya bishyura ariya mafaranga mu gihe bifuza kujya muri Amerika.
Ibi biri mu mugambi wa Perezida Donald Trump wo gukumira abimukira bo hirya no hino baba mu gihugu cye mu buryo budakurikije amategeko.


