O2YWSACO45E2PD6ACQTKC5PVFA

Amerika irashinja u Rwanda kwitambika umushinga wa Lobito

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kwanga ko umushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi uzwi nka Lobito Trans-Africa Corridor railway wagurwa ukagera mu burasirazuba bwa Congo.

Umushinga wo kubaka uyu muhanda, Amerika iwuhuriyemo n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Zambia.

Umunyamanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee, mu kiganiro na AFP yavuze ko igihugu cye cyashakaga kwagura umushinga wa Lobito ukagera mu burasirazuba bwa Congo, ariko u Rwanda rurabyanga.

Yagize ati: “Twari twasabye impande zombi ko mu gihe twagera ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, dushobora gukora ku nzira iva mu muhora wa Lobito ikagera mu burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje agira ati: “Twagerageje gutanga ibitekerezo byiza, tugerageza uburyo nyabwo bw’imikorere buganiriweho n’impande, gusa kuri ubu u Rwanda rurasa n’aho rwagiye.”

Molly Phee ntiyigeze agaragaza impamvu u Rwanda rwanze ko uriya mushinga wagurwa ukageza mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera ibirego buri ruhande rushinja urundi. Nka Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na rwo rukayishinja kugirana imikoranire n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

U Rwanda rwakunze gusaba RDC gusenya uriya mutwe, nk’imwe mu nzira yatuma ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’iby’umutekano muke wo muri Kivu zombi bikemuka.

Molly Phee yavuze ko Amerika yakoze ibishoboka byose ngo gahunda yo gusenya uriya mutwe igezweho, gusa iza gupfa nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yanze kujya mu nama yagombaga kumuhuriza na Tshisekedi i Luanda mu kwezi gushize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *