OKUTW5AYJ5GR5PVLV7F2WBMQSE

Amerika iravuga ko yamaze kohereza itsinda ry’ingabo muri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zishinzwe igice cya Afurika (AFRICOM), yemeye bwa mbere, nyuma y’igitero cy’indege cyo kuri Noheri, ko Ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Nigeria.
Mu Kuboza, Perezida Donald Trump yategetse ibitero by’indege ku bo yavuze ko ari abantu ba Leta ya Kisilamu muri Nigeria kandi avuga ko hari ibindi bikorwa bya gisirikare bya Amerika biteganyijwe.
Ibiro Ntaramakuru Reuters mbere byari byatangaje ko Amerika yakoraga ibikorwa by’ubutasi byo mu kirere kuri Nigeria indege ziva muri Ghana, kuva nibura mu mpera z’Ugushyingo.
Umuyobozi mukuru mu gisirikare yavuze ko itsinda rito ry’abasirikare ba Amerika ryoherejwe nyuma y’aho ibihugu byombi byemeranyije ko hagikenewe gukorwa byinshi mu kurwanya iterabwoba muri Afurika y’iburengerazuba.
General Dagvin R.M. Anderson, Umuyobozi Mukuru wa AFRICOM, kuwa Kabiri yabwiye abanyamakuru ati:  “Ibyo byatumye ubufatanye bw’ibihugu byacu bwiyongera kugira ngo hongerwemo itsinda rito ry’Abanyamerika rizana ubushobozi budasanzwe bwo muri Amerika. “
Ibi byose byatangiye ubuyobozi bwa Donald Trump bushinja abategetsi ba Nigeria kurebera iyicwa ry’Abakirisitu hirya no hino mu gihugu ndetse Trump akabyita jenoside atangaza ko nibikomeza azohereza ingabo kurangiza iki kibazo ari nabwo kuri Noheri ishize yagize atya akagaba ibitero bya mbere by’indege muri Nigeria.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *