Kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Ukuboza, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yemeje ko ingabo z’igihugu cya Sudani (SAF) n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zakoze ibyaha by’intambara muri Sudani.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yagize ati: “Nkurikije isesengura ryitondewe rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibintu bihari, nemeje ko abagize SAF na RSF bakoze ibyaha by’intambara muri Sudani.”
Blinken yongeyeho ati: “Nemeje kandi ko abagize RSF n’imitwe yitwara gisirikare bifatanyije bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu n’itsembabwoko.”
Umudipolomate wo hejuru yavuze ko iki cyemezo gitanga “imbaraga kandi kwihuta” mu bikorwa bya Afurika ndetse n’amahanga mu rwego rwo guca ihohoterwa, gukemura ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu n’ubutabazi, ndetse no guharanira ubutabera bufite ireme ku bahohotewe n’abaturage bahuye n’ibibazo, yavuze ko byarangiza imyaka mirongo yo kudahana “.
Ati: “Icyemezo cy’uyu munsi ntikibuza ko hashobora kubaho ejo hazaza kuko amakuru y’inyongera ku bikorwa by’impande zihanganye azaboneka”, Yongeyeho ko Amerika yiyemeje gukoresha uburyo buhari kugira ngo amakimbirane arangire nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yatangaje ko Amerika ihamagarira ibihugu byose “gushyigikira ingamba zo kurinda abaturage muri Sudani, gukumira amarorerwa mu gihe kizaza no gushyira imbere gukurikirana abagize uruhare muri ibyo bikorwa bibi.”
Sudani iraberamo imirwano hagati y’ingabo, ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye Akanama k’Ubusugire ka Sudani, n’umutwe witwara gisirikare wa RSF, uyoborwa na Gen Dagalo kuva muri Mata, aho abantu 5.000 bamaze kuyigwamo mu gihe abarenga miliyoni 5.2. miliyoni, bavanwe mu byabo ukurikije imibare ya Loni.


