Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizabe byasinyanye amasezerano y’amahoro mu mezi abiri ari imbere.
Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza.
Ku wa 25 Mata ni bwo u Rwanda na RDC babifashijwemo na Amerika, basinyanye amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Nyuma yo gusinyana aya masezerano Washington yasabye Kigali na Kinshasa gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro ugomba kuba wamaze kuyishyikirizwa bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi.
Izi mpande kandi uko ari eshatu ziri kumwe n’uwari uhagarariye Togo, u Bufaransa na Qatar, ku wa Gatatu bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro u Rwanda na Congo biteganya gusinyana.
Boulos yatangaje ko ariya masezerano y’amahoro agomba guherekezwa n’ayerekeye amabuye y’agaciro azatuma abashoranari bo muri Amerika baza gushora imari mu bihugu byombi.
Yagize ati: “Nidusinya amasezerano y’amahoro, amasezerano ku mabuye y’agaciro na RDC na yo azahita asinywa uwo munsi, ndetse andi nka yo ariko bitanganya ingano ahite asinywana n’u Rwanda.”
Boulos yasobanuye ko amasezerano ya RDC ari yo azaba afite ingano nini “kubera ko [RDC] ni igihugu kinini cyane kandi gifite umutungo kamere mwinshi cyane, gusa u Rwanda na rwo rufite umutungo kamere mwinshi cyane ndetse n’amikoro n’ubushobozi mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, haba mu kuyacukura, kuyatunganya ndetse no kuyacuruza.”
Boulos kandi yavuze ko mbere y’uko u Rwanda na Congo bisinyanira muri White House amasezerano y’amahoro, bigomba kubanza kuvana impungenge z’umutekano buri gihugu gifite ku kindi.
Yavuze ko nk’u Rwanda rugomba kubanza kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC ndetse rugahagarika ubufasha bwarwo kuri M23, mu gihe RDC na yo igomba kuvanaho impungenge z’imikoranire yayo na FDLR u Rwanda rugaragaza.
Kuri ubu hamaze gushyirwaho Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibyo ibihugu byombi bimaze kugeraho mu bijyanye no kwitegura ariya masezerano, ikaba igizwe n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.


