Amagana y’Abanyamerika bigabije imihanda, bamagana urupfu rw’umugabo w’umwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamiye ku gikanu, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho yafashwe agaragaza uwo mwirabura witwa George Floyd ataka cyane ubwo yari atsikamiwe n’uwo mupolisi, amutakambira amusaba kumuvaho kuko yavugaga ko adashobora ‘guhumeka’.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru, muri Minnesota, imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.
Raporo yasohowe na Polisi yo muri Minnesota, ivuga ko Nyakwigendera mbere yo gutsikamirwa ku ijosi n’uriya mupolisi, yabanje kurwanya abapolisi bashakaga kumuta muri yombi, nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa avuga ko hari aho aguze ibintu yifashishije inyemezabwishyu ya $20 y’impimbano.
Abigaragambirije urupfu rwa Floyd w’imyaka 46 y’amavuko, basabaga ko yahabwa ubutabera. Bamaganaga kandi ihohoterwa n’urugomo bikunze gukorerwa abirabura bafite inkomoko muri Afurika baba muri Amerika.
Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri imyigarambyo ikomeye yakorewe mu mujyi wa Minnesota, biba ngombwa ko Polisi itatanya abigaragambyaga ikoresheje ibyuka biryana mu maso.
Urupfu rwa George Floyd rwatumye abantu bibuka Eric Garner, undi mwirabura wishwe mu buryo bwenda gusa nka buriya yiciwe i New York muri 2014.
Interuro “Sinshobora guhumeka” Garner yavuze icyo gihe, yagiye ikoreshwa kenshi mu bikorwa byo kwamagana ubugome bwa polisi muri Amerika.
Mbere y’uko apfa, iyo nteruro Garner yayisubiyemo incuro 11 yinginga umupolisi wari wamuteye umunigo, nyuma yo gufungwa ashinjwa gucuruza itabi ritemewe.
Amakuru y’urupfu rubabaje rwa Floyd akimenyekana, ibiro by’Abanyamerika bishinzwe iperereza (FBI) byahise bitangaza ko bigiye gukora iperereza ngo hamenyekane abakoze ariya marorerwa.
Magingo aya abapolisi bane bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mwirabura bahise birukanwa, nk’uko Mayor wa Minnesota, Jacob Frey, yabihamirije itangazamakuru ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri.
Yagize ati” Ndemera ibyo nabonye kandi ibyo nabonye ni bibi kuri buri rwego. Kuba Umwirabura muri Amerika ntibisobanuye guhabwa igihano cy’urupfu.”
Mbere yaho yari yanditse kuri Twitter avuga ko kuba abishe Floyd barirukanwe ari igikorwa cy’ukuri.
Senateri Amy Klobuchar uhagarariye Minnesota muri Sena ya Amerika akanaba umwe mu biyamamarizaga guhagararira ishyaka ry’aba democrates mu matora y’umukuru w’igihugu, we yasohoye itangazo risaba “iperereza ryuzuye” ku rupfu rwa George Floyd.
Yagize ati” Ubutabera bugomba guhabwa uyu mugabo n’umuryango we, ubutabera bugomba guhabwa umuryango wacu, ubutabera bugakorerwa igihugu cyacu”.
Si ubwa mbere muri Amerika humvikanye inkuru y’umupolisi wishe umwirabura kuko ari kenshi bicwa. Igikorwa nk’iki cy’ubigome cyaherukaga kumvikana muri Maryland, ubwo umupolisi yarasaga umwirabura ari muri pandagare.


