20260128_200518

Amerika yaba iri gutegura gufatira u Rwanda ibihano 

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko bari kuganira uko kiriya gihugu cyafatira u Rwanda ibihano, nyuma y’uko rwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binaniwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyanye.

Mu byumweru bitandatu bishize ni bwo ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashyize umukono kuri ariya masezerano, mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora kuva amasezerano yasinywa umwuka wakomeje kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse ingabo za RDC zakomeje kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 bamaze imyaka ine bari mu ntambara.

Kuri ubu amakuru avuga ko abadepite bo muri kongere ya Amerika baba abo mu ishyaka ry’aba Republicain ndetse n’aba-democrate bakomeje kugaragaza ko hakenewe “gusuzuma ingamba z’igitutu ku Rwanda”, nk’uko Jeune Afrique ibivuga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko abenshi mu badepite bakomeje gushinja u Rwanda kuba rutarimo “gushyira imbaraga zihagije mu gushyigikira amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC”, bityo bagasaba ko hakorwa isesengura rikomeye ry’uruhare rwarwo mu gukomeza kw’amakimbirane.

Amakuru kandi avuga ko hari ibiganiro biri kuba ku bijyanye n’ibihano bigenewe abantu ku giti cyabo, bishobora kwibasira abayobozi b’u Rwanda, kugabanyirizwa inkunga ruhabwa cyangwa gukaza amabwiriza agenga ubufatanye mu by’umutekano.

Bivugwa kandi ko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, ari kwinjira cyane mu kibazo cya Congo.

Ni Vance mu minsi yashize weruye agashinja u Rwanda kwica amasezerano ya Washington ndetse akaruburira ko rushobora kuzafatirwa ibihano, nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 zari zimaze kwigarurira Umujyi wa Uvira.

Kuri ubu M23 yamaze kuva muri uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amerika biravugwa ko yatangiye gutekereza uko yafatira ibihano u Rwanda, mu gihe rusanzwe rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wayo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Jeune Afrique kandi ivuga ko abagize Kongere ya Amerika barimo “gusaba ibisobanuro birambuye n’ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rwiyemeje by’ukuri gushimangira amahoro”.

Washington yongeye gutekereza gufatira ibihano u Rwanda n’abayobozi bwarwo, mu gihe muri Gashyantare umwaka ushize yabifatiye umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen (Rtd) James Kabarebe yashinje kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *