GridArt_20250605_104004460

Amerika yahagaritse gutanga Viza ku Barundi 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama, zatangaje ko zamaze guhagarika by’agateganyo gutanga viza ku benegihugu b’u Burundi.

Amerika yabitangaje biciye muri Ambasade yayo i Bujumbura.

Itangazo iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, rivuga ko kiriya cyemezo cyafashwe bitewe n’uko Abarundi bari bamaze igihe bica amategeko ajyanye na viza bahabwaga, arimo kurenza igihe babaga bagomba kumara muri Amerika.

Yagize iti: “Buri Murundi ukora urugendo atwara ibyizere by’umuryango we n’aho aturuka. Kubahiriza amategeko agenga Viza ntibireba umuntu ku giti cye, bireba igihugu. Ikibabaje, ku bwo guhora bica amabwiriza, gutanga Viza ku Barundi bibaye bihagaritswe by’agateganyo.”

Amerika yaboneyeho gusaba Abarundi kubahiriza amategeko, kuko “igikorwa cy’umuntu umwe gishobora gufungira imiryango igihugu cyose.”

Amerika yahagaritse gutanga viza ku Barundi, nyuma y’amezi abiri Perezida Donald Trump abakumiriye by’agateganyo kwinjira ku butaka bw’igihugu cye nyuma yo kugaragaza ko “bateje ikibazo gikomeye”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi mu kwezi gushize yari yatangaje ko yafatanye uburemere icyemezo cya Amerika cyo guhagarika by’agateganyo gutanga Viza ku Barundi, ivuga ko iri mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo.

Iyo Minisiteri kandi yihanangirije Abarundi ibasaba kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihe bari mu mahanga, ngo kuko imyifatire yabo rusange ari yo ishushanya amahirwe mu bihe biri imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *