Amerika yari izi umugambi wa Wagner wo kwigomeka kuri Leta y’u Burusiya

Inzego z’ubutasi zo muri Amerika zakekaga cyane ko Evgeny Prigozhin ategura umugambi ukomeye wo kurwanya Guverinoma y’u Burusiya, iminsi mike mbere y’uko uyu muyobozi wa Wagner ategeka ingabo ze kwerekeza i Moscou, nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje kuri uyu wa Gatandatu .

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Abanyamerika batavuzwe amazina babajijwe n’iki kinyamakuru, ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, hamwe n’abayobozi b’ingabo basobanuriwe imyiteguro ya Wagner guhera ku wa Gatatu. Igihe amakuru arambuye yabonekaga, kuwa Kane habaye indi briefing bivugwa ko yanitabiriwe n’itsinda rito ry’abayobozi ba kongere.

Ibintu byarushijeho kuba nabi mu ijoro ryo ku wa Gatanu gusa, ubwo Prigozhin yashinjaga Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kugaba igitero cya misile ku nkambi ya Wagner kikica abarwanyi be, maze arahira ko azihorera. Minisiteri yahakanye iki kirego, imushinja “ubushotoranyi .”

Mu masaha yakurikiyeho, ingabo za Wagner zafashe ibigo bya gisirikare mu mujyi wa Rostov-on-Don mu majyepfo y’u Burusiya, mu gihe Prigozhin we yatangaje ko ingabo ze zitangiye “urugendo rw’ubutabera” zifite gahunda yo kugera i Moscou.

Nk’uko amakuru aturuka muri NYT abitangaza, ngo mbere yo kwigomeka, abayobozi ba Washington ntibihutiye kumenyesha Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ibyategurwaga, kuko batinyaga ko Moscou ishobora kubashinja kuba barateguye guhirika ubutegetsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *