Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zategetse Ubushinwa gufunga agashami ka Ambasade yabwo (Consulate) kari mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Impamvu Amerika itanga , ivuga ko hagamijwe kurinda umutungo mu by’ubwenge wayo washoboraga kwangizwa n’Ubushinwa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahise itangaza ko iki cyemezo gifashwe n’Amerika ari ubushotoranyi bwa Politiki.
Wang Wenbin, umuvugizi w’iyo Minisiteri yavuze ko kiriya cyemezo cyafashwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika cyarakaje cyane Ubushinwa, kandi ibyo Amerika ivuga nta shingiro bifite.
Mu minsi ishize imbere y’agashami ka Amabasade y’Amerika i Houston hagaragaye abantu batwika impapuro, gusa Ubushinwa bwavuze ko ibyo Amerika yireguza atari byo, ko ahubwo hari izindi mpamvu za politiki zibyihishe inyuma.
Agashami ka Ambasade ya Leta z’unze ubumwe za Amerika kari mu munyi wa Houston ni kamwe muri dutanu turi aho muri Amerika. Utu dushami twose dukoranira bya hafi na Ambasade nkuru iri i Washington DC mu murwa mukuru.
Kugeza ubu Ubushinwa buracyasaba ko hasobanurwa impamvu Amerika yahisemo gufunga agashami ka Texas.
Amakimbirane hagati ya Amerika n’Ubushinwa, yatangiye kuva Perezida Donald J. Trump yatorerwa kuyobora Amerrika mu mpera z’umwaka 2016, ayo makimbirane ahanini akaba ashingiye ku guhanganira amasoko akomeye y’ubucuruzi.
Icyorezo cya Coronavirus giheruka kwaduka na cyo gisa n’aho cyakongeje umuriro hagati y’ibihugu byombi, dore ko Amerika itahwemye gusaba isi guhagurikira Ubushinwa igaragaza ko bwagize uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bw’iki cyorezo.
Ku musi wejo kuwa kabiri, ibiro by’ubutabera by’Amerika byashinje Ubushinwa gutera inkunga abajura b’amabanga yo kuri za mudasobwa (hackers) baherutse kwinjirira ama laboratwari akorerwamo ubushakashatsi kuri Covid-19.
Ubushinwa bwasabye Amerika kwisubiraho kuri iki cyemezo, bitaba ibyo Ubushinwa nabwo ngo bwiteguye gushyira imbaraga zikomeye muri iki kibazo. Umusesenguzi wa Politiki Jonathan Marcus yemeza ko mu gihe Amerika yitegura kwinjira mu matora , uyu atari umunya mwiza wo guhangana n’Ubusinwa mu gihe kandi perezida Trump yitegura kwiyamamariza manda ye ya Kabiri.


