Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yagaragaje ko ubuhuza bwa Qatar ari bwo zingiro ry’umuti w’amakimbirane ari hagati ya leta ya RDC n’umutwe wa M23.
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, iruhande rw’Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York.
Uyu muyobozi yavuze ko amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara yasinyiwe i Doha hagati ya M23 na RDC muri Nyakanga uyu mwaka ari “intambwe yatewe mbere yatewe, intambwe nziza yahaye injyana imishyikirano”.
Yavuze kandi ko “mu gihe cyose hazaba habayeho ubwumvikane mu biganiro by’imbere biri guhuza M23 na Guverinoma ya Congo, buri kimwe gishobora kugana ku cyiciro cyo gushyira mu bikorwa [ibyemeranyijwe].”
Mu ntambwe Boulos yagaragaje nk’izimaze guterwa mu biganiro bya Doha, harimo kuba M23 na Kinshasa baheruka kumvikana ku guhererekanya imfungwa bazafashwamo na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge.
Yavuze ko usibye guhana imfungwa, abahuza bari gukora no ku zindi ngamba zirema icyizere ariko hagendewe ku “gukemura impamvumuzi z’amakimbirane” zigaragara mu mahame yasinywe muri Nyakanga.
Muri izo mpamvumuzi, umujyanama wa Perezida Trump yavuze ko harimo ibibazo by’imiyoborere, kwegereza ubuyobozi abaturage no kwinjiza no kongera gusubiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta ya RDC ndetse no mu nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati: “Ndatekereza hari inzego icyenda zo kwibandaho kandi zimwe muri zo zishobora kuzatwara igihe kinini. Zimwe muri zo na none zishobora gutwara ibyumweru bike. Urugero nk’ibibazo by’imiyoborere, hari ibibazo ku miyoborere, kwegereza ubuyobozi abaturage n’ibindi bintu byinshi byo muri urwo rwego; ariko na none hari ukwinjiza cyangwa kongera kwinjiza abarwanyi ba M23 n’abandi b’indi mitwe, niba bamwe bazinjizwa mu ngabo za Congo abandi bagashyirwa mu nzego za Guverinoma.”
Boulos yavuze ko impamvu zimwe muri ziriya ngingo zizatwara igihe ari uko hari zimwe zigomba gushyirwa mu bikorwa hagendewe ku itegeko nshinga rya RDC.
Yunzemo ko nyuma y’imbanzirizamasezerano abahuza bahugiye ku gushaka uko M23 na Kinshasa basinyana amasezerano ya nyuma yo guhagarika intambara.


