Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Kanama, zasohotse ku mugaragaro mu masezerano ku ngufu za kirimbuzi zagiranye n’u Burusiya mu 1987, bikaba bifunguye inzira ku isiganwa rishya mu kwigwizaho intwaro za kirimbuzi.
Umuyobozi mushya wa Pentagone, Mark Esper yagize ati: “ Amasezerano ya INF yadufashaga, ariko ntiyakora impande zombie zitayubashye ,”
Yakomeje agira ati: “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizubaha amasezerano n’amabwiriza yayo yose kugeza kuwa 02 Kanama nyuma yahoo tuzakora ibiri mu nyungu zacu .” Ibi Mark Esper akaba yabitangarije imbere ya Senat.
Urugenndo rwo kwikura muri aya masezerano ku ruhande rwa Amerika rwatangiye muri Gashyantare. Ku ruhande rw’u Burusiya, Perezida Vladmir Putin, kuwa 03 Nyakanga nibwo yahaye umugisha icyemezo cyo gukura igihugu cye muri aya masezerano, kuyikuramo kw’ibihugu byombi biba iherezo ryayo. Ni amasezerano ubundi yabuzaga gukoresha missiles ziraswa mu ntera igera mu birometero 5,500, yari yatumye missiles zo mu bwoko bwa SS20 z’u Burusiya ndetse na missiles za Pershing z’Abanyamerika zivanwa mu Burayi aho zari zaroherejwe.
Nubwo Abanyaburayi bagaragaje impungenge zabo ku ngaruka zo kongera kwaduka isiganwa mu gucura intwaro kirimbuzi mu Burayi, OTAN yo yemeje icyemezo cya Amerika cyo kwamagana missiles z’u Burusiya zo mu bwoko bwa 9M729, Abanyaburayi bavuga ko zinyuranyije n’amasezerano ya INF, U Burusiya bwo bwanyomoje buvuga ko missiles zayo nshya zitaraswa mu ntera irenze ibirometero 480.
Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ash Carter, mu kwezi gushize we yatangaje ko guhagarika aya masezerano bizagirira inyungu Amerika mu kiganiro yahaye ikigo cy’inyigo cy’Inama ishinzwe Imibanire n’Amahanga (Council on Foreign Relations).
Igisirikare cya Amerika hagati aho kikaba kishimira ko noneho kigiye kuvugurura intwaro zacyo kirebana no kuzamuka kw’u Bushinwa nabwo bushaka gufata umwanya wa mbere mu ngufu za gisirikare muri Aziya.
Mark Esper yavuze ko Amerika igomba kwemeza ko nayo ifite ubushobozi bwo kuba yahangana n’u Bushinwa mu gihe ku bw’ibyago ibihugu byombi byahurira mu ntambara nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Mu gihe aya masezerano ya INF (The Intermediate-Range Nuclear Forces Treaty) asheshwe rero, hasigaye amasezerano amwe rukumbi yo kugabanya intwaro yasinywe mu 1991 atangira kubahirizwa mu 1994.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni we yahamagariye ibihugu byombi kutibagirwa ahahise
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, we yahamagariye Amerika n’u Burusiya kutibagirwa amasomo y’ahahise. Yavuze ko amasezerano ya INF yari ingenzi kandi yafashije mu kuzana ituze mu Burayi ndetse akarangiza Intambara y’Ubutita.
Yagize ati: “Uyu munsi Isi igiye gutakaza igikoresho cy’agaciro cyo kurwanya intambara kirimbuzi.” Yongeyeho ko ibihugu byombi bikwiye kwirinda ko bifata indi ntera bikumvikana ku yandi masezerano mashya yo kugenzura ukwigwizaho intwaro.


