Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye hasigaye iminsi mike ngo habe inama ngarukamwaka y’abayobozi b’Isi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho Gaza izaba ingingo nyamukuru kandi biteganijwe ko ibihugu bikomeye by’inshuti za Amerika bizemera igihugu cyigenga cya Palesitine.
Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuwa Kane wasabaga ko intambara ibera muri Gaza ihagarikwa byihuse kandi burundu kandi hakarekurwa imbohe zifitwe na Hamas witambitswe na Amerika, ku nshuro ya gatandatu ibikora.
Ibindi bihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano byose uko ari 14 byatoye bishyigikira umushinga w’umwanzuro wasabye kandi Israel gukuraho imbogamizi zose z’itangwa ry’ubutabazi ku Banyapalestine miliyoni 2.1 baba muri Gaza, ariko intumwa ya Amerika yavuze ko uyu mwanzuro utamaganye Hamas cyangwa ngo wemere uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.
Mbere yo gutora, Morgan Ortagus, umujyanama mukuru muri politiki ya Amerika, yagize ati: “Kurwanya uyu mwanzuro kwa Amerika ntibizatungurana.”
Ati: “Ntabwo wamaganye Hamas cyangwa ngo wemere uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho, kandi uremeza mu buryo butari bwo inkuru z’ibinyoma zifasha Hamas, …….”
Riyad Mansour, Ambasaderi wa Palesitine muri Loni, yatangaje ko atishimiye veto ya Amerika. Mansour yagize ati: “Nshobora kumva uburakari no gucika intege no gutenguhwa kw’abaturage ba Palesitine bashobora kuba bareba iyi nama y’Akanama gashinzwe Umutekano, nizera ko hari ubufasha buri mu nzira kandi izi nzozi mbi zishobora kurangira.”


