U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 28 Kanama, byasinyanye amasezerano yerekeye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Sosiyete ya Trinity Metals icukura Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu karere ka Rulindo n’iya Global Tungsten Powders yo muri Amerika.
Ku wa Kane Wolfram ya mbere yahise ipakirwa mbere yo koherezwa muri Amerika.
Umuhango wo kuyipakira witabiriwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, n’Umuyobozi w’ibirombe bya Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, yashimiye Trinity Metals na Global Tungsten bashoboye gusinyana ariya masezerano.
Ati: “Ndashimira Trinity Metals na Global Tungsten ku bw’amasezerano yabo y’ubucuruzi yatangije kuzana Wolfram yacukuwe n’u Rwanda muri Amerika.”
Umujyanama wa Trump yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC bizafungurira Amerika amarembo yo gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; ibyo yashimangiye ko bizateza imbere “ubukire ndetse n’iterambere risangiwe mu karere k’ibiyaga bigari na Amerika.”
Mu ntangiriro za 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) cyasobanuye ko ibirombe bya Nyakabingo bicukurwamo Wolfram ipima toni 1000 ku mwaka. Ni byo bicukurwamo nyinshi muri Afurika, ndetse intego ni uko uyu musaruro wazikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.
Wolfram cyangwa Tungsten u Rwanda rugiye kujya rwohereza muri Amerika, ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu.
Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.


