Amezi ane arashize umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ukwakira Inyeshyamba za M23 zujuje amezi ane zigaruriye Umujyi wa Bunagana uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

I Rutshuru, ingabo za leta zikomeje kubahiriza agahenge ndetse ntizigerageza no kwisubiza umujyi nyamara ari umujyi w’ingenzi kuri iyo ntara. Mu mezi 4 ashize, ngo amafaranga yose yinjiye yagiriye akamaro M23 aho kukagirira igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net.

Ubukangurambaga bwakozwe mu gihugu cyose bwariyongereye kugirango FARDC ishyigikirwe. Igitangaje ni uko uyu munsi, ngo nta muyobozi muri guverinoma, yaba Perezida wa Repubulika, cyangwa Minisitiri w’ingabo, cyangwa abayobozi ba gisirikare, bari kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Nyuma y’amezi 4, ngo Abanyekongo bafite uburenganzira bwo kwibaza icyo abategetsi ba Congo batekereza. Haribazwa niba amayeri yose yo kwirukana M23 ku butaka bwayo bwararangiye, cyangwa bararetse kubwende uyu mutwe ugakora ibyo ushaka? Ibi bibazo ntibisubizwa. Ariko, haribazwa kugeza ryari?

Urebye inararibonye kimwe no guceceka k’ umuryango mpuzamahanga, abategetsi ba Congo ngo bakwiye gutekereza kutishingikiriza abandi kugirango bakemure ibibazo bijyanye n’ubusugire bw’igihugu. Umukuru w’igihugu washyize ingufu mu bya diplomasi ngo yerekanye aho agarukira.

Ivugurura ry’inzego zishinzwe umutekano no gushishikarira akazi ni bwo buryo bwiza bwo gushimangira ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu karere. Ngo bitabaye ibyo, Congo izakomeza kuba igihugu aho buri wese atekereza ko afite ijambo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *