Angola: Abaturage batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwo kwamagana ubutegetsi bwa Joao

Abaturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola batangije ubukangurambaga bwo kwamagana Perezida Joao Lourenco n’ishyaka rye, MPLA kubera ko ashinjwa kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga kuyobora iki gihugu mu 2017.

Mu mpera z’uku kwezi gushize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bihuje n’abandi baturage banenga imiyoborere ya Perezida Lourenco, batangije ikiswe ‘JLO 2022 vais gostar’ (Joao Lourenco 2022) rigamije kwamagana ubutegetsi bwe n’ishyaka MPLA bavuga ko ritubahiriza ibyo ryasezeranyije abaturage.

Ubu bukangurambaga buri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook, kugeza ubu rikaba rimaze kugira abanyamuryango barenga 3250 mugihe kitarenze icyumweru rimaze nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribitangaza.

Perezida Joao Lourenco w’imyaka 64 yarahiriye kuyobora Angola muri Nzeri 2017 asimbuye Edouardo de Santos nyuma yo gutsinda amatora yari yabaye kuwa 23 Kanama. Ibi yatumye ishyaka MPLA rikomeza kwiharira ubutegetsi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1975, ariko rikaba ryarakunze kunengwa kuba ritarabashije gukemura ikibazo cy’ubukene n’ibura ry’akazi mu rubyiruko.

Bimwe mubyo Parezida Lourenco yari yasezeranyije abaturage mu kwiyamamaza harimo guhangira imirimbo urubyiruko, guca burundu inzara mu gihugu no gushyira imbere gahunda zizamura iterambere ry’igihugu mu rwego rwo kurwanya ubukene. Abo muri iri huriro bakaba bavuga ko nta na kimwe yari yakora mu myaka itatu amaze, mugihe abura imyaka ibiri ngo manda ye irangire.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *