Leta ya Angola biravugwa ko yamaze kohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi, mu rwego rwo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
The Great Lakes Observer ivuga ko ku wa 18 Gashyantare 2026, ari bwo Angola yohereje abasirikare bagera kuri 100 ku kibuga cy’indege cya Kalemie mu ntara ya Tanganyika, nyuma y’amasaha make kimwe cya kabiri cyabo bakomereza mu mujyi wa Baraka no mu bindi bice bigize teritwari ya Fizi kugira ngo bafashe ingabo za RDC.
Amakuru kandi avuga ko Angola yanohereje muri Congo Kinshasa indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 na Sukhoi-25 zoherejwe ku kibuga cy’indege cya Kalemie, kugira ngo zijye zifashishwa mu bitero bigabwa kuri AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu bice by’imisozi miremire muri Fizi.
Angola biravugwa ko yamaze kohereza ingabo na za Sukhoi, mu gihe Perezida wayo João Lourenço yari yifuje ko ku wa 18 Gashyantare AFC/M23 na Kinshasa byatanga agahenge.
Ni agahenge Lourenço yifuje nyuma y’ingendo zitari nke Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye akorera i Luanda kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Andi makuru kandi avuga ko hagati y’itatiki ya 19 n’iya 21 Gashyantare, abahagarariye u Burundi na RDC bahuriye mu nama y’umutekano yamaze iminsi itatu ibera muri hoteli ya Kiriri Garden i Bujumbura.
Yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, mugenzi we waturutse i Kinshasa, Gen Jules Banza Mwilambwe na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita.
Umuyobozi w’akarere ka 33 k’igisirikare cya RDC, Brig Gen Mwaku Mbuluku Daniel, uw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Col Kisembo Isingoma Benjamin n’abapilote baturutse muri Angola bitabiriye iyi nama.
Iyi nama yaganiriwemo uko impande zose zagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira, hifashishijwe ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, kugira ngo iri huriro ry’ingabo za Leta ya RDC ribyisubize.
Ubu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi, barimo aba Angola, aba RDC, ab’u Burundi, FDLR, urubyiruko rw’Imbonerakure, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro baturutse mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo no muri Algeria.


