maxresdefault

Anita Pendo arwariye mu bitaro bya Horebu Medical Clinic

Umunyamakuru Anita Pendo uzwi mu itangazamakuru no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ari kwivuriza mu bitaro bya Horebu Medical Clinic aho yageze ku wa 24 Werurwe 2025 kubera uburwayi.

Anita Pendo yemeje ko amaze iminsi arwariye mu bitaro ariko akaba afite icyizere cyo gukira mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Yagize ati: “Nibyo maze kwa muganga iminsi kuko nahageze ku wa 24 Werurwe 2025, nkurikije uko biri ubu byibuza biri kuza, hari icyizere ko ndi bukire.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri ntiyifuje gutangaza byinshi ku burwayi bwe gusa yemeza ko ari kugenda yoroherwa ndetse ko vuba aha ashobora gusezererwa.

Anita Pendo yatangiye gukorera Kiss FM ku wa 6 Nzeri 2024, aho akorana na Rusine mu kiganiro cya mu gitondo ‘Breakfast’. Mbere yo kuhajya, yari amaze imyaka 10 akorera RBA, aho yamamaye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam.

Uretse kuba umunyamakuru, Anita Pendo azwi nk’umwe mu ba DJ bakomeye mu Rwanda ndetse n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye. Kugeza ubu, abakunzi be baramwifuriza gukira vuba no gusubira mu kazi ke asanzwe akora neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *