Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi cya Radio TV 10, yatangaje ko afashe icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru nyuma y’imyaka irenga 10 yari amazemo.
Mu ijambo rye, Antha yavuze ko yifuza gutangira umwuga wo gushakisha impano z’abakinnyi bato muri Afurika, akabafasha kugera ku makipe yo ku mugabane w’u Burayi. Yagaragaje ko afite intego yo guteza imbere impano z’abakinnyi bo muri Afurika, kugira ngo babone amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga.
Uyu munyamakuru ubu atuye muri Afurika y’Epfo aho ari mu kazi ko gushakisha abakinnyi. Yavuze ko nubwo atazagaruka mu mwuga w’itangazamakuru, azakomeza gukorana n’abakinnyi bato b’aba-Afurika, abageza ku makipe akomeye muri Afurika no ku rwego rwa kure.
Ku bijyanye n’urugendo rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antha yavuze ko bishoboka, azajya muri Amerika gusura umugore we n’abana bamazeyo amezi ane.
Iki cyemezo cye cyaje nyuma y’uko yari amaze igihe atagaragara mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, bikaba byaratumye benshi bibaza impamvu atakigaruka. Antha asize amateka akomeye mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakunzwe cyane kubera ubuhanga n’ubunararibonye yagaragazaga mu biganiro by’imikino.
Mucyo Antha yatangiriye kuri Authentic Radio mu 2014, anyura muri Flash FM mbere yo kugera kuri Radio & TV10, aho yabaye umwe mu banyamakuru b’ingenzi muri siporo kuri iyi Radiyo.


