Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Anthony Joshua yasohotse mu bitaro byo muri Nigeria nyuma yo kugira impanuka y’imodoka yahitanye abatoza be babiri.
Nk’uko byatangajwe n’inzego za Nigeria, Joshua yasohotse mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho azakomeza kwitabwaho ari mu rugo.
Abatoza be, Sina Ghami (ushinzwe imbaraga n’imyitozo ngororamubiri) na Latif Ayodele (umutoza we), bapfiriye muri iyo mpanuka. Aba bose bari inshuti magara za Joshua.
Joshua yari yicaye mu ntebe y’inyuma igihe imodoka yari ariho yahuraga n’imodoka ihagaze ku muhanda wari wuzuye imodoka muri Nigeria.
Iyo mpanuka yabaye icyumweru kimwe gusa nyuma y’uko Joshua atsinda umukino w’iteramakofi na Jake Paul.
Nyuma yo gusohoka mu bitaro, Joshua yajyanye na nyina i Lagos mu gutanga icyubahiro no gusezera ku nshuti ze zaguye mu mpanuka.


