Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, yatangaje ko abakobwa bambaye amapantalo n’abasore bafite dreadlocks cyangwa amaherena badakwiye gukorera ku ruhimbi mu rusengero. Yavuze ko ibyo bihabanye n’indangagaciro za gikristo n’ibyanditswe byera.
Ibi byatangarijwe ku wa 7 Ukuboza 2024, ubwo Apotre Gitwaza yari mu ivugabutumwa i Brisbane muri Australia. Yari mu biterane bigamije kwibutsa abakristo ko Imana ari yo nyir’Isi n’ibiyirimo, kandi ko abantu bagomba guharanira kurangamira ingoma y’Ijuru.
Apotre Gitwaza yasabye abashumba gushyira igitsure ku myambarire y’abakristo, cyane cyane abakorera ku ruhimbi. Yavuze ko abakobwa bakwiye kwambara amajipo meza kandi atunganye, kuko amapantalo abafashe yangiza ishusho y’ubutagatifu bw’urusengero. Yagize ati: “Nta mukobwa uzaza hano yambaye ipantalo ajye ku ruhimbi, oya!”
Apotre Gitwaza yanenze abasore bambara dreadlocks cyangwa amaherena, avuga ko dreadlocks zifitanye isano n’idini rya Rastafari, idini ryamamaza imyemerere idahesha Imana icyubahiro. Amaherena na yo yayagereranyije n’ikimenyetso cy’ubucakara mu bihe bya Bibiliya, asaba ababyeyi kubyirinda.
Mu gusobanura impamvu y’ibi bibuza, Apotre Gitwaza yagarutse ku bivugwa muri Bibiliya ku musatsi, avuga ko ushobora kuba ihuriro ry’umwuka mwiza cyangwa mubi. Yatanze urugero rwa Samusoni, uvugwa mu gitabo cya Abacamanza, aho yagize ati: “Samusoni yapfiriye mu musatsi we kuko yawukoreshaga nabi.”
Yasabye ababyeyi kongera igitsure mu kurera abana babo, kugira ngo bahabwe imyitwarire iboneye kandi y’umutima wa gikristo. Yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n’impano, ariko ko hari abari kuzitesha agaciro kubera kugendera ku by’Isi.
Apotre Gitwaza yasabye urubyiruko guhindura imyambarire n’imyitwarire, bakayihuza n’ijambo ry’Imana. Yashoje avuga ati: “Mwe guhinduka nk’Isi, ahubwo mwubahirize ijambo ry’Imana. Iki ni igihe cyo guhinduka no guhesha Imana icyubahiro mu buzima bwanyu.”


