_20250118_090820

APR BBC yegukanye igikombe kiruta ibindi

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ikipe ya APR BBC yongeye kwerekana imbaraga zayo itsinda REG BBC ku manota 73-53, yegukana igikombe kiruta ibindi (Super Coupe).

Uyu mukino w’amateka wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2025, watangiye Saa mbiri n’igice, witabirwa n’abakunzi benshi ba Basketball bari banawukumbuye.

Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, iyobowe na Diarra Aliou wari mu bihe byiza nk’ibisanzwe.

APR BBC yigaragaje mu duce tubiri twa mbere, itsinda amanota 33-30, nubwo REG BBC nayo yageragezaga guhangana.

Mu gice cya kabiri, APR BBC yashyizemo imbaraga nyinshi aho yashyize umukino mu maboko yayo burundu. Abakinnyi bayo bigaragaje cyane, by’umwihariko Diarra Aliou watsinze amanota 19, aba umukinnyi w’umukino.

REG BBC yari iyobowe na Thomas Cleveland Jr watsinze amanota 18, ariko ntiyabasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 20 APR BBC yari yabashije gushyiramo.

Iki gikombe cya Super Coupe cyari giteguwe ku nshuro ya mbere n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).

Iki gikombe cyaje gushyira akadomo ku mwaka w’imikino wa 2024-25 kandi kigaragaza ko APR BBC ari yo kipe iri ku isonga muri Basketball y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *