Ikipe ya APR FC irashinja umutoza Mohammed Adil Erradi kuyitaba mu nama, nyuma yo kumwitangira ikamuha buri kimwe mu rwego rwo guteza imbere impano y’ubutoza yari yaramubonyemo.
Uyu munya-Maroc amaze igihe yarareze APR FC muri FIFA, nyuma yo kuyishinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umutoza Mohammed Adil Erradi yafashe iki cyemezo, nyuma y’ibihano APR FC yari yaramufatiye mu Ukwakira uyu mwaka we na Kapiteni Manishimwe Djabel.
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nk’ubuyobozi babona umutoza Adil yarakosheje ari na yo mpamvu ikipe yari yamuhaye ibihano by’ukwezi.
Ni ibihano Afande Mubarakh avuga ko Adil atahawe wenyine, kuko na Djabel yabihawe kandi uriya mutoza ari we usa n’uwamushotoye.
Avuga ko icyatunguye APR FC kurushaho ari ukumva ko umutoza yamaze gufata indege agasubira iwabo, ibyahindutse ikindi kibazo.
Yakomeje agira ati: “Twe rero ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi bwa APR ntacyo twishinja, ariko buriya umuntu ubana n’abandi ashobora kuvuga ngo mwankoshereje aha, ubwo byaba ari ku ruhande rwe.”
“Ariko twe nk’uko nabivuze, mu izina ry’ubuyobozi, umutoza iyo umuhembye ukamuha ibyo asaba byose kugeza no ku munsi wa nyuma, n’imodoka yacu yayisize ku kibuga cy’indege.”
Chairman wa APR FC yavuze ko iyo biza kuba ari nko mu zindi kipe imishahara ya Adil n’ibindi byose ahabwa byari gukupwa, gusa APR FC akaba atari uko yo iteye.
Yavuze ko uriya mutoza yatabye mu nama APR FC, nyuma yo kumuha buri kimwe kugeza no ku byangombwa byo gutoza atagiraga.
Ati: “Afite ubushobozi bwose ibyo ntawabihakana, yabatsinze koko nta n’impapuro afite. Twatanze ‘minerval’, dutanga itike nka APR bitari no ku mushahara, ibyo biba bikwereka intumbero ikipe ifite, tukavuga tuti uwo muntu watweretse ko afite ubumenyi bwa kavukire, tumuhaye amahirwe akiga, tukanamwishyurira hari icyo yadukorera. Buriya yaradutereranye, yadutaye ku rugamba.”
APR FC kuri ubu yemeza ko yamaze gutandukana burundu n’uriya mutoza, nyuma yo kumwandikira inzandiko eshatu imusaba kugaruka mu kazi akabyanga.
Iyi kipe nk’uko Chairman wayo yabitangaje kuri ubu itegereje umwanzuro w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), nyuma yo gutanga ibisobanuro ku birego bya Adil.


