1756312877601

APR FC izakira Pyramids FC kuri Stade Amahoro

APR FC izakira umukino wa mbere wa CAF Champions League na Pyramids FC yo mu Misiri kuri Stade Amahoro, tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Ibi bije nyuma y’impaka zabaye mu nama zahuje CAF n’inzego z’imikino mu Rwanda aho baje kwemeza ko Kigali Pelé Stadium itazongera kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku ya 5 Ukwakira, ukazabera kuri June 30 Stadium i Cairo mu Misiri.

Ibi byahindutse kubera ko u Rwanda ruzaba rwakiriye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya UCI Road Race Championship rizabera i Kigali kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri.

Abafana b’ikipe ya APR FC barasabwa kuza ari benshi kuri Stade Amahoro kugira ngo bashyigikire ikipe yabo, mu gihe izaba ihanganye na Pyramids FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *