Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwishimiye Umufaransa Thierry Froger utoza iyi kipe, bityo ko nta gahunda ihari yo kuba yamwirukana.
Ni ibyatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Karasira Richard, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023.
Kuva umutoza Thierry Froger yanganya n’amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United yongeye kujya ku gitutu cy’abafana bamusabira kwirukanwa.
Abafana ba APR FC bamushinja kuba nta mutoza umurimo, ahanini bitewe n’ibyemezo batavugaho rumwe na we akunze gufata.
Ibi birimo kuba nta mwanya wo gukina agiha abakinnyi barimo Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman cyo kimwe n’umunya-Caméroun Salomon Charles Banga Bindjeme.
Lt Col Karasira mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye akazi Thierry Froger akomeje gukora, bityo ko agomba gukomeza gutoza iyi kipe kugeza amasezerano ye y’umwaka umwe arangiye.
Ati: “Umutoza turamwishimiye kuko ni uwa mbere muri shampiyona. Mu mezi ane cyangwa atanu ntabwo yaba ahinduye, amenye byose ku bakinnyi be.”
Yakomeje agira ati: “Hari kipe mwari mwabona iturusha bigaragara. Ntabwo umutoza umumenya mu mezi atatu, ntituri ikipe ibyuka ikirukana umutoza. Tugomba kumuha umwanya, afite amasezerano y’umwaka kandi azawutoza ushire.”
Lt Col Karasira by’umwihariko yavuze ko nta kibazo kiri hagati y’abakinnyi nka Shaiboub na Bindjeme n’umutoza Thierry Froger, ko ahubwo impamvu badakinishwa ari amahitamo y’umutoza.
Kugeza ubu APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 26, ikarusha inota rimwe mukeba wayo Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye.
Iyi kipe cyakora n’ubwo ikomeje kunganya imikino myinshi ni yo ifite ubwugarizi bwiza bwa shampiyona, (yatsinzwe ibitego birindwi), ikindi ikaba ikipe rukumbi itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona.


