Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kugwa miswi na Etincelles FC igitego 1-1.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Etincelles FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo usoza imikino ibanza.
Ni umukino waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe, bijyanye no kuba ibyemezo umusifuzi Nsabimana Célestin yagiye afata byagiye byamaganirwa kure n’abakunzi ba Etincelles FC.
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino ibifashijwemo na Bizimana Yannick.
Ni igitego uyu rutahizamu waherukaga gufasha APR FC gutsinda Rayon Sports yatsinze, ku mupira waturutse muri koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan awutereka mu izamu.
Ni igitego cyaje gikurikira uburyo bukomeye Etincelles yari imaze guhusha, ubwo Ciza Hussein yahabwaga umupira mwiza na Sadjat Niyonkuru awuteye uca hejuru gato y’izamu.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0.
Byasabye umunota wa 71 w’umukino kugira ngo Etincelles FC yishyure igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo n’umunya-Ghana Smaila Moro. Hari ku mupira yari ahinduriwe na Rutayisire Amani, arasimbuka awutereka mu izamu n’umutwe.
Ni igitego cyaje gikurikira ugusatirana kw’impande zombi kutagize umusaruro gutanga ku buryo bw’ibitego impande zombi zari zagiye zibona.
Etincelles yakoze impinduka ku munota wa 76 w’umukino zasize Ishimwe Djabil bita Aiman asimbuye Moro. Ni impinduka zatanze impinduka zikomeye bijyanye no kuba uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko ari mu bahaye akazi gakomeye abakinnyi ba APR FC.
Ikipe y’umutoza Ben Moussa na yo yakoze impinduka zirimo iya Mugunga Yves wasimbuye Bizimana Yannick, gusa amahirwe arimo ayo yabonye habura gato ngo umukino urangire ntiyagira icyo ayamaza.
APR FC nyuma yo kunganya na Etincelles FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 28 inganya na Rayon Sports; gusa bagatandukanywa no kuba izigamye ibitego umunani kuri bitandatu bya Rayon Sports.
Iyi Rayon Sports cyakora cyo ishobora kwisubiza uyu mwanya mu gihe yaba ishoboye gutsinda Gasogi United bazahura kuri uyu wa Gatanu.
Ni na ko kandi bishobora kugendekera Kiyovu Sports mu gihe yaba ishoboye gutsinda Marines FC ariko Rayon Sports igatakaza.


