Ikipe ya APR FC yabonye abayobozi bashya, barimo Umuyobozi Mukuru ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije.
Uwagizwe Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni Lt Col Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC.
Uyu musirikare yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko ari we ugomba gusimbura Lt Gen Mubarakh Muganga umaze igihe gito ahawe izindi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Usibye Chairman, APR FC yanahawe Visi-Chairman wagizwe Uwayezu Franà§ois Régis.
Ni inshingano Uwayezu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yasimbuyeho Brig Gen Firmin Bayingana na we wagiye mu zindi nshingano.


