Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu, yanyomoje amakuru avuga ko yimye Niyonzima Olivier ‘Seif’ ibaruwa imurekura (Release Letter) nyuma yo kumwirukana.
Seif yasezerewe na APR FC ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ashinjwa kurangwa n’imyitwarire mibi.
Nyuma y’uko uyu musore ukina hagati mu kibuga yari amaze kwurukanwa n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu, hari amakuru yavuzwe muri bimwe mu bitangazamakuru ko Seif yaba yarimwe Release Letter na APR FC.
Iyi kipe mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko nyuma y’uko ubuyobozi bwayo bufashe uumwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu, “tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza ufata ibaruwa imusezerera (release letter)”.
APR FC yakomeje ivuga ko “Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC.”
APR FC yabihereyeho ihakana amakuru y’uko Seifu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ayihabwe.
Seif waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, yirukanwe na yo ayimazemo imyaka ibiri nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019.
Seif yafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona y’icyiciro cya mbere inshuro ebyiri zikurikiranya.


