Ikipe ya APR FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu, barimo abanyamahanga bane.
Iyi kipe yatandukanye na bo, nyuma yo gusoza amasezerano yari ifitanye na bo.
Abakinnyi iyi kipe yemeje ko bamaze gutandukana na yo, barimo Umugande Taddeo Lwanga, umunya-Nigeria Victor Mbaoma, umunye-Congo Pavelh Ndzila, Umurundi Nshimirimana Ismaël ndetse n’Abanyarwa Kwitonda Alain na Ndayishimiye Dieudonné.
Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yabwiye bariya bakinnyi iti: “Mwarakoze Cyane ku bihe byiza twagiranye, ndetse tunabifuriza amahirwe aasa mu kiragano gishya.”
Amakuru avuga ko mu bakinnyi bashya APR FC yamaze gusinyisha basimbura bariya bagiye, harimo Umugande Ronald Sekiganda ndetse n’Abanyarwanda Iraguha Hadji na Bugingo Hakim, n’ubwo iyi kipe itaremeza ku mugaragaro ayo makuru.


