Arenga miliyari 5 FRW ni yo yishyuzwa abantu 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko miliyari 5.587 z’Amafaranga y’u Rwanda ari yo yishyuzwa ba rwiyemezamirimo 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire ya Leta yari igenewe abahinzi, ukongeraho ibindi byaha by’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ba rwiyemezamirimo 9 bayobowe n’Umushoramari Nkubiri Alfred unafite uruganda rwa ENS rutunganya rukanageza ifumbire ku baturage.

RIB yari yatangaje ko aba bashoramari bakurikiranweho uburiganya mu kugeza ifumbire ku bahinzi, bakayinyereza aho kugira ngo igere ku bo yari igenewe bikaba byarateje Leta igihombo. RIB ntiyari yatangaje ingano y’agaciro k’ifumbire aba bishyuzwa ndetse n’amazina y’abatawe muri yombi.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko aba ba rwiyemezamirimo muri rusange bakurikiranyweho kunyereza ifumbire n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano bagiye bifashisha mu kunyereza ifumbire.

Havugiyaremye yasobanuye ko Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi yabahaye ifumbire ngo bayigeze ku bahinzi ku nguzanyo y’igiciro gito, abafite ubushobozi bakabishyura na bo bakayashyikiriza MINAGRI bakuyeho inyungu yabo. Aba ngo ntibakoze abikubiye muri aya masezerano kuko batangiye kuyigurisha mu bundi buryo ntibayigeze ku baturage, abandi bagahimba amazina y’abo bayihaye bakavuga ko batigeze bishyura, hakabaho n’abo banditseho ibiro byinshi bitandukanye n’ibyo bahawe.

Yagize Ati: “Ba rwiyemezamirimo dukurikiranye benshi hari abatwaye iyo fumbire, noneho biza kugaragara ko batayigezaga ku bahinzi bagombaga kuyigezaho. Ahubwo hari n’iyo inzego zishinzwe ubugenzacyaha bajyaga bafata igiye kugurishwa mu bihugu by’abaturanyi n’ahandi. Noneho hakaba ikibazo ngo abo bantu bahawe ifumbire kugira ngo bayigeze ku bahinzi kubera iki bari kuyigurisha mu buryo butandukanye n’ubwari mu masezerano.”

Havugiyaremye yagaragaje amazina yabo ndetse n’ideni buri wese yishyuzwa, aho igiteranyo cyose cy’amadeni babereyemo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kingana na 5,587,595,000 FRW.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko muri aba ba rwiyemezamirimo uko ari icyenda, uwitwa Gitegeri Dieudonne ari we wishyuzwa ideni rinini ringana na miliyari 2.460 FRW hagakurikiraho Nkubiri Alfred wishyuzwa miliyari 2.36 FRW. Abishyuzwa bose ni aba bakurikira:

• Nkubiri Alfred yishyuzwa miliyari 2 na miliyoni 36frw.
• Gitegeri Dieudonne yishyuzwa miliyari 2 na miliyoni 460frw.
• Uzabakiriho Elias yishyuzwa miliyoni 164frw n’andi make arengaho.
• Rukumba Evariste yishyuzwa asaga miliyoni 9frw.
• Uwagiriwabo Faustin yishyuzwa miliyoni 122frw.
• Niyibishaka Thadee yishyuzwa miliyoni 113 (ukuyemo miliyoni 14 yamaze kwishyura hasigaye miliyoni 99frw).
• Nsengiyumva Amon yishyuzwa miliyoni 81frw.
• Nsengiyumva Evariste yishyuzwa miliyoni 616frw.

• Rugerinyange Laurent yishyuzwa asaga ibihumbi 595frw.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *