Yitwa Isabella, kuri we ngo amafaranga si ikibazo kuko yakoreye menshi ahagije kandi na n’ubu aracyakora no ku isura si igitegwa joro, akaba ashaka umusore witeguye kumubera umugabo akajya amuhemba amadolari ibihumbi 15 ku kwezi (arenga miliyoni 15 z’amanyarwanda) ariko uwo mugabo hari ibyo agomba kuba yiteguye kuzuza.
Abinyujije mu butamwa yashize ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yavuze ko kuva mu bwana bwe yagiye anyura mu buzima butandukanye burimo ubwiza n’ububi byose muri gahunda zo gushaka amafaranga aho atanatinya kuvuga ko hari n’akazi gasuzuguritse yakoze ariko ngo kuri ubu urwego agezeho yumva rumuhagije ku buryo nawe akeneye kwihitiramo umuntu ugomba kuzamubera umugabo bakabyarana abana.
Isabella wemeza ko yagiye akundana ndetse akaryamana n’abagabo batandukanye barimo ab’urungano rwe, abo arusha imyaka ndetse ngo na ba sugar daddy, kuri ubu aravuga ko nyuma yo kumenya imibereho y’iby’urukundo kuri izo nzego z’abantu batandukanye kuri ubu yamaze gutoranya ibyo umugabo we agomba kuba yujuje maze nawe akajya amuhemba $15.000 ku kwezi.
Mu butumwa bw’amajwi yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yagize ati “ Muraho neza, nitwa Isabella, kuva mu bwana bwanjye nakuriye mu gace ka Kumasi muri Ghana mbana n’ababyeyi banjye kugeza nkuze mbasha kwimuka mva iwacu njya iwanjye mu nzu yanjye nayo ari muri Kumasi.”
“Mu buzima bwanjye nagiye nkundana n’abantu batandukanye barimo abasore ndusha imyaka ndetse n’aburungano rwanjye ariko abo bose nta mahirwe yo kugumana nabo nabagiriyeho. Ahari ndi umunyamwaku ku basore gusa ku bantu bakuze (Sugar Daddies) bo nabashije kubakuraho connection yangejeje mu kazi keza nkora kuri ubu.”
Ndifuza rero kubona umugabo w’inzozi zanjye twazabana mu butunzi bwinshi mfite. Uwumva yujuje ibisabwa mu mabwiriza arindwi (7) ngenderaho anyibwire tuzabonane twibanire.
1. Kugirango umbere umugabo ugomba kuba uri umusore muremure kandi mwiza, ukaba uri umusore usobanutse kandi uzi gufata neza umugore no mu gitanda kandi ukaba utari se ndataze.
2. Ugomba kuba witeguye kujya uguma mu rugo ugakora imirimo yose yo mu rugo kuko njye sinzajya mba mpari mba nagiye ku kazi kandi wibuke ko nzajya nguhemba $15.000
3. Ugomba kuba witeguye ko kuganira n’inshuti zawe ari ku munsi wo ku cyumweru gusa, ikindi kandi mu gihe ugiye kuganira nabo uba ugomba kumenyesha byaba ngombwa tukanajyana kuko kuri ubu sinkigirira abantu icyizere.
4. Ugomba kuba witeguye kutagira telephone y’umuntu w’igitsina gore witaba keretse uwo mu muryango wawe gusa kandi tukaba tumuziranyeho, ibintu bya “Ni inshuti isanzwe simbyemera.”
5. Nta mwana wawe wabyaye ahandi ugomba kuza mu rugo rwacu mbere y’uko abo tuzabyarana bageza ku myaka y’ubukuru. Nidukenera umukozi wo kurera abana agomba kuzaba ari umugore ukuze kandi ni njye uzamwishakira.
6. Nta muntu n’umwe yaba inshuti cyangwa uwo mu muryango ugoba kubwira iyi mibereho yacu. Bigomba kuguma ari ibanga ryacu gusa.
7. Nta mpamvu n’imwe igomba gutuma hagira inshuti yawe cyangwa umuntu wo mu muryango wawe urara mu rugo rwacu, aha ni iwacu ntabwo azaba ari muri Lodge. Abadusuye bagomba rero gutaha.
Ngayo amabwiriza yo gutsindira uyu mukobwa witwa Isabella akajya anaguhemba arenga miliyoni 15. Abumva babishoboye ni ukumushakisha kuri facebook bakamwandikira.