Arusha: Babuze amerekezo nyuma yo kugirwa abere

Abanyarwanda batanu mu bo Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagize abere babuze ibihugu bibemerera ubuhungiro. Umwe amaze imyaka 16. Iki kibazo bagisangiye na bagenzi babo bane barangije ibihano byabo.

Rimwe na rimwe, hari igihe uyu n’uyu mushobora guhurira mu mayira abiri, mu mujyi wa Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Umwe muri abo bagabo agira ati « nkora uturimo tumwe na tumwe mu busitani, mu rwego rwo kurwanya kurambirwa no kwanga gusara ». Ubundi ni nk’aho bafungiye mu nzu batujwemo mu rwego rwo kubarindira umutekano, nyuma yo kugirwa abere na TPIR ku byaha bya jenoside bari bakurikiranyweho. Uko ari batanu, hamwe n’abandi bane barangije ibihano byabo, bafite amabwiriza yo kutava aho batuye.

Undi, muri abo bagabo uko ari icyenda (9), wagaragaye agura umuti muri Pharmacie, we agira ati «umunsi wanjye nywumara hagati yo kureba televiziyo, gusoma ibitabo no gusenga. Ku cyumweru, nkajya mu misa». Mugenzi wabo wundi, nyuma ya siporo yo kugenda n’amagauru azenguruka aho batuye, n’ibyuya byinshi anahumekera hejuru, na we agira ati « jye, buri munsi ngomba kugenda n’amaguru nibura nk’isaha imwe, mu rwego rwo kurwanya ubusaza ».

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa www.justiceInfo.net, aba bose basabye ko amazina yabo atatangazwa, kugira ngo bitabangamira ubusabe bwabo bw’ubuhungiro mu bihugu bimwe na bimwe.

Barimo umukambwe Zigiranyirazo

Nyuma y’uko urukiko rwa TPIR rufunze imiryango, ku wa 31 Ukuboza 2015, ibibazo by’aba banyarwanda byagiye mu maboko y’urwego rwa MTPI rwasigaranye inshingano za TPIR. Muri batanu bagizwe abere, barimo uwahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu, Ntagerura Andrea, wujuje muri Gashyantare 2020 imyaka 16 aba muri iyo nzu, dore ko yabaye umwere muri 2004. Kuri abo batanu, hiyongeraho abandi bane bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Umuto mu batuye muri uru rugo ni Kapiteni Sagahutu Inosenti, ufite imyaka 58, bose bagakurirwa n’umukambwe w’imyaka 82 ari we Zigiranyirazo Porotazi. Uyu muramu w’uwari Perezida Habyarimana Yuvenali n’uriya musirikare babana n’abagabo batatu bahoze ari abaminisitiri n’abandi bane bahoze abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda. Nta n’umwe muri bo ufite impapuro z’inzira, nta n’umwe wemerewe gusohoka muri Tanzania.

Amategeko akarishye!

Umwe muri bo agira ati « nubwo bwose tutari muri gereza, ariko hanyibutsa imyaka ya cyera tukiba mu mashuri yisumbuye ». Muri uru rugo rurinzwe n’urwego rw’igipolisi cya Tanzania, hari ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe. Mu byo bemerewe, harimo gusurwa n’inshuti cyangwa umuryango. Umwe muri bo agira ati « iyo haje nk’umuntu wo mu muryango, bituma umuntu ashyira ubwenge ku gihe. Gusa rero kudusura bihenda umuryango, kubera ko bamwe baba baturutse ku mpera y’isi ».

Kuva muri Muatarama 2019, ni bwo babashyiriyeho amategeko akaze ku buryo kuyarengaho bishobora kubakururira ibihano bikomeye. Ikiremeye kuruta ibindi ni « uguhagarika burundu bumwe mu bufasha butangwa n’urwego rwa MTPI ku muntu wakoze amakosa ». Ayo mategeko avuga kandi ko « abatuye muri urwo rugo bagomba kwirinda kugira uruhare mu bikorwa byose bya politiki, bigamije guhungabanya umudendezo n’umutekano bya Leta iriho, birimo n’iby’igihugu kibacumbikiye ». Bafite kandi inshingano zo « kumenyesha urwego rwa MTPI, igihe cyose bagiye gukora urugendo hanze y’umujyi wa Arusha ».

Aya mategeko akarishye yashyizweho nyuma y’uko Kapiteni Sagahutu, umwe mu bakatiwe akarangiza igihano cye, atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzania, muri Weruwe 2017, ahitwa i Ngara hafi y’umupaka n’igihugu cy’u Burundi.

Icyo gihe yasobanuye ko yashakaga kujya gusura bamwe bo mu muryango we baba i Burundi. Inzego za Tanzania zishinzwe abinjira n’abasohoka zamufunze mu gihe cy’iminsi nka 20, mbere yo kumugarura muri ruriya rugo, aho barindiwe umutekano.

Nta merekezo !

Yaba Sagahutu cyangwa bagenzi be, bose bemeza ko nta mutekano bagira baramutse basubiye mu Rwanda. Bose bahuriza kandi ku cyifuzo kimwe cyo gusanga imiryango yabo aho iba i Burayi, aho benshi mu bana n’abagore babo babonye ubwenegihugu. Kuba bimeze gutya ariko, nta cyo bimariye urwego rwa MTPI, kuko rumaze imyaka rwaragowe no kubabonera ibihugu bibakira.

Ibihugu bifuza gusangamo imiryango yabo bigaragaza « kwifata », bimwe bigatanga impamvu z’« umutekano mucye » icyo kibazo cyateza, nk’uko bisobanurwa na Bwana Ousman Njikam, umuvugizi w’urwego rwa MTPI. Akomeza agira ati « twakoze ibishoboka byose, ariko ikibazo cyaburiwe igisubizo », akanibutsa ariko ko MTPI itanafite inshingano ihabwa n’amategeko zo kubashakira ubuhungiro.

« Kuba igihugu cyakwanga kwakira umuntu wakatiwe n’inkiko nyuma yo kurangiza igihano cye, byakumvikana. None se wasobanura ute, mu butabera mpuzamahanga, ukuntu umuntu agirwa umwere ariko akangirwa gusanga umuryango we ? ».

Uwibaza iki kibazo ni umwe muri bariya batanu, urukiko rwa TPIR rutashoboye kugaragaza uruhare rwabo muri jenoside. Amategeko yagengaga TPIR yashimangiraga ko ibihugu bifite inshingano z’ubufatanye mu gushakisha, guta muri yombi no kurushyikiriza abakekwaho icyaha bose. Nta na hamwe yagiraga icyo avuga ku bantu bashobora kuba baba abere. Ni n’uko bimeze mu mategeko agenga urwego rwa MTPI.

Bwana Njikam asobanura ko aba banyarwanda ngo bafite ubwoba bwo gusubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, bahunze mbere yo gutabwa muri yombi. Ngo bafite ubwoba ku birebana n’umutekano wabo.

Agira ati « si twe dushinzwe kureba niba koko ibyo bavuga bifite ishingiro. Nta nubwo Urwego rwa MTPI rwabapakira mu ndege ngo rubasubize mu Rwanda ku ngufu ». Nyuma yo kubona ko nta bushake bw’ibihugu by’u Burayi, Urwego rwa MTPI rwatangiye « kwegera ibihugu bimwe by’Afurika, cyane cyane ibivuga ururimi rw’igifaransa », cyane cyane ko ari rwo rurimi rw’amahanga bahuriyeho bose uko bari abayobozi.

Ni muri urwo rwego, uwari Minisitiri w’ubuzima Bizimungu Casimir, wabaye umwere, n’uwahoze ari Perefe Nsabimana Sylvain, nyuma yo kurangiza igihano cye, bakiriwe mu gihugu cya Ghana, mu Kwakira 2016. Kugenda kwabo kwabaye mu ibanga rikomeye, kimwe n’imishyikirano yari yarabibanjirije. Uretse aba bagabo bombi, abandi bantu 9, kuri 14 bagizwe abere n’urukiko rwa TPIR, na bo bashoboye kubona ibihugu bibaha ubuhungiro. Uwa nyuma muri bo ni Jenerali Kabirigi Gratien, witabye Imana muri Gashyantare 2020 mu gihugu cy’u Bufaransa, nyuma gusanga umuryango we mu Bubiligi, mu kwezi kw’Ukwakira 2018.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *