Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Gashyantare 2025, i Arusha ku Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, hatangiye kumvwa urubanza Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda. Uruhande rw’u Rwanda ruyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, rwasabye urukiko kutakira ikirego kubera inenge zitandukanye babonye mu kirego.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba urukiko gutegeka u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwayo no guhita ruhagarika uburyo bwose bw’inkunga ruha M23. Ni mu gihe u Rwanda rwakomeje guhakana gutera inkunga uyu mutwe wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Mu kirego cyayo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma y’amakimbirane akomeje gufata intera mu burasirazuba bw’igihugu hagati ya M23 na leta yongeye kubura mu 2021 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kinshasa ivuga ko mu burasirazuba bw’igihugu hadutse amakimbirane akomeje hagati y’ingabo za leta n’ihuriro rigizwe n’Ingabo z’u Rwanda n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ufashwa na leta yarezwe.
Congo ivuga ko muri Mutarama 2022, iryo huriro ryatangije ibitero icyarimwe ku birindiro bya FARDC no ku birindiro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), bwa mbere ahitwa Shangi ku itariki 22 Gicurasi 2022.
Ibitero nyuma ngo byagabwe mu bice byo muri Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, Tchanzu, Runyoni, Kanombe na Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Ivuga ko ubu iryo huriro rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Bunagana, Kiwanja, Kibumba na Kitshanga muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.
Congo kandi ikomeza ishinja iri huriro gukora ubwicanyi mu midugudu ya Ruvumu kuwa 21 Kamena 2022, Kalindi muri Kamena na Nyakanga 2022, Ruseke kuwa 1 Nyakanga 2022 ndetse ngo by’umwihariko muri Kishishe-Bambo ku itariki 29 na 30 Ugushyingo 2022, aho bavuga ko hishwe abantu 130.
Mu birego kandi Congo Kinshasa ishinja u Rwanda harimo kuba ngo rucumbikiye abantu rwanze koherereza ubutabera bwa Congo by’umwihariko Laurent Nkunda wahoze ari Umuyobozi w’umutwe wa CNDP, n’abayobozi ba M23 ngo bakekwaho cyangwa bashinjwa ibyaha bikomeye mpuzamahanga bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.
Abahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza, babwiye urukiko ko iki kirego kigamije kuyobya uburanira no guhunga imyanzuro ya dipolomasi igamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa CONGO.
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje kandi ko uretse kuba iki kirego cyateshwa agaciro, urukiko rwa Afurika rutakabaye runagitaho umwanya.
Urubanza ruzakomeza kugeza ejo ku itariki 13 Gashyantare 2025 nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’urukiko.


