Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro ya mbere mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Kabiri, yasize ikipe ya AS Kigali itsinze Police FC igitego 2-0, Mukura VS itsindwa na Espoir.
AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade Amahoro, mu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yitwaye neza ku munsi wa mbere atsinda ibitego bitubutse.
Nyuma yo kurangiza iminota 45 y’igice cya mbere rwabuze gica, AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 65 w’umukino ibifashijwemo na Shaban Hussein Tchabalala, mbere y’uko Biramahire Abeddy Christophe atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 81.
Magingo aya Tchabalala ayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi kuko yahise yuzuza bitatu, mu gihe AS Kigali iyoboye itsinda D n’amanota atandatu.
Undi mukino wo mu tsinda D amakipe yombi ahuriyemo wabaye ni uwa Musanze FC yagiye gutsindira Etincelles kuri Stade Umuganda ibitego 3-1.
Mu tsinda C ikipe ya Espoir FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-1 inakomeza kuriyobora, mu gihe Marines FC yagiye gutsindira Sunrise i Nyagatare ibitego 3-1.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


