ATMIS yatangiye kugabanya ingabo zayo muri Somalia

Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS) bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko bwatangiye kugabanya umubare w’abasirikare bijyanye na gahunda yo gushyira ikibazo cy’umutekano w’iki gihugu mu biganza by’ingabo zacyo .

Itangazo ryasohowe ryagize riti: “ATMIS yatangiye kuvayo yubahiriza (Imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye) itegeka ATMIS kuba yakuyemo ingabo 2000 mu mpera za Kamena 2023”.

Iki cyemezo kije mu gihe ibitero byica bya Al Shabaab byakomeje nubwo itorohewe n’ibitero simusiga by’ingabo za leta zishyigikiwe na ATMIS nk’uko iyi dukesha AFP ivuga.

Gusa mu kwezi gushize, ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro 54 zo muri Uganda zishwe ubwo abarwanyi ba Al Shabaab bateraga ikigo cya AU giherereye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, muri kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi kuva ibyo bitero byavuzwe haruguru byatangira umwaka ushize.

Al Shabaab imaze imyaka isaga 15 yigometse kuri guverinoma ikigaragaza intege nke ya Mogadishu, aho yakomeje kugaba ibitero haba muri Somalia ndetse no mu bihugu bituranye.

Muri Mata umwaka ushize, ATMIS yasimbuye ubutumwa bwabanje bwitwa AMISOM, bwari bufite ingabo zigera ku 20.000 zavuye mu bihugu byinshi birimo u Burundi, Kenya na Uganda.

Ivuga ko yatanze ikigo cyakoreshwaga n’ingabo z’Abarundi muri Leta ya Hirshabelle mu majyepfo yo hagati ya Somalia kigashyikirizwa ingabo z’igihugu (SNA).

ATMIS ifite manda yo kugaba ibitero kurusha ubutumwa bwayibanjirije kandi irasaba ko umutekano wazaba witabwaho n’ingabo n’abapolisi ba Somalia mu mpera za 2024.

Somalia, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi, yaranzwe n’akajagari kuva ubutegetsi bwa gisirikare bw’umunyagitugu Siad Barre bwagwa mu 1991.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *