AU yakirije yombi raporo igaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wakirije yombi raporo yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bufaransa igaragaza ko kiriya gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ejo ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryari rimaze risesengura inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwanzuro w’iriya raporo yitiriwe “Duclert” isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo Ubufaransa bwijanditse mu byariho biba mu Rwanda binyuze muri Politki, igisirikare na dipolomasi byabwo, gusa igahakana ko bwagize ubufatanye mu mugambi wa Jenoside, bijyanye n’uko “nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.”

Raporo ikomeza ivuga ko habaye “ubuhumyi bw’ibitekerezo bwa Mitterrand n’abajyanama be” bari inshuti magara n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana ngo bari bizeye ko azageza u Rwanda kuri Demukarasi.

Iyi raporo y’impapuro 1,200 ivuga ko “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe”.

Raporo ivuga ko “Mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko, bukomeza gufunga amaso ku itegurwa rya Jenoside ryakorwaga n’abahezanguni b’Abahutu kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko iriya raporo yuzuye, ashimangira ko kuba Ubufaransa bwayigaragaje ari igikorwa cyo gushimwa.

Ati: “Namenye itangazwa rya raporo y’itsinda ryabashakashatsi b’Abafaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi raporo ndende kandi iherekejwe n’inyandiko irerekana inshingano nyinshi. Ni igikorwa cy’ubutwari gikwiye gushimwa.”

Moussa Faki yunzemo ati: “Ndagira ngo nshimire iki cyemezo cy’ingenzi kigamije kugaragaza ukuri bintu bibabaje byabaye mu mateka ya Afurika ya none.”

Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryakeye na yo yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo “Duclert”, igaragaza ko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *