Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangaje ko wamagana ibitero bya drone umutwe wa AFC/M23 uheruka kugaba ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usaba uriya mutwe guhita uhagarika imirwano byihuse.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani cyagabweho igitero cya drone.
Umutwe wa AFC/M23 wigambye ko ari wo wakirasheho, unasenya ikigo ingabo za Leta ya RDC zifashishaga mu kugaba ibitero bya drone mu duce ugenzura.
AU mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Perezida wa Komisiyo yayo Mahmoud Ali Youssouf “agaragaza impungenge nyinshi ndetse akamagana yivuye inyuma igitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyigambwe na AFC/M23.”
Yavuze ko kiriya gitero kuba cyaragabwe “ku kibuga cy’indege giherereye rwagati mu mujyi kikanashyira mu kaga abaturage b’abasivile bigize kwica mu buryo bukomeye amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi, by’umwihariko amahame yo gutandukanya abasivili n’abarwanyi, ingano ikwiye y’igitero n’ukwigengesera gukwiye.”
AU ivuga ko mu gihe nta ibimenyetso bifatika byemeza ko kiriya cyari kigamije intego ya gisirikare gusa, ikibuga cyarashweho gikomeza gufatwa nk’icy’abasivili, bityo kikagenerwa uburinzi bwuzuye hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.
Perezida wa Komisiyo ya AU kandi yavuze ko igitero AFC/M23 yagabye kuri kiriya kibuga ari “igikorwa cy’iterabwoba”.
Uyu mugabo yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta idashobora gushingira ku mpamvu za politiki, umutekano cyangwa iza gisirikare ngo igire icyo yitwaza ishyigikira ibikorwa bigamije cyangwa bishyira mu kaga abasivili n’ibikorwaremezo byabo.
Yunzemo ati: “Ibyo bikorwa kandi bishobora gutuma ababigizemo uruhare ku giti cyabo n’ababitera inkunga babiryozwa mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.”
Youssouf yaburiye ko kwagura imirwano ikagera mu mijyi iri kure y’imbibi z’imirwano ari “ikintu gikomeye gituma amakimbirane arushaho gukaza umurego kandi bigashyira mu kaga gakomeye umutekano w’igihugu n’uw’akarere, ndetse n’imimerere y’ubutabazi isanzwe ikomeye mu burasirazuba bwa RDC.”
Uyu mugabo yasabye AFC/M23 “guhagarika bwangu imirwano yose, kureka gukoresha uburyo n’inzira z’intambara zidatoranya, no kubahiriza byimazeyo inshingano ziyemejwe mu rwego rw’imbaraga ziri gukorwa zigamije amahoro.”
Yasabye kandi impande zose bireba gutangira, nta gutinda kandi mu bwizigame, gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano ya Doha, nk’ishingiro ry’ingenzi ry’agahenge karambye, kugabanya amakimbirane no gusubira mu biganiro bya politiki.
AU yashimangiye ko itazatezuka kurengera ubusugire, ubumwe n’ubudahangarwa by’imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


