AU yasabye impande zihanganye muri Sudani guhagarika imirwano byihuse

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yahamagariye Ingabo za Sudani n’iz’umutwe wa RSF bahanganye guhagarika imirwano byihuse no kugira uruhare mu biganiro bigamije kubaka no kubungabunga amahoro muri Sudani.

Mahamat yashimangiye ko Umuryango wa AU witeguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’igihugu, ndetse n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse n’Isi yose kugira ngo bagere ku gisubizo gifatika ku kibazo kiriho muri iki gihugu.

Mu itangazo rya AU, Umuyobozi wa AU yagaragaje impungenge z’uko umutekano wifashe nabi muri Sudani, cyane cyane raporo z’ibitero bishya byibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo ya Abu Shok muri El Fasher, ndetse no gukwirakwira kw’imirwano kugera Wad Medani muri Leta ya Gezira.

Iri tangazo rigira riti: “Chairperson yavuze ko afite ubwoba bwo kongera gufungura ibikomere by’ihungabana ku Banya Darfur benshi, mu myaka makumyabiri ishize, babaga i Abu Shok nk’ubuhungiro, ariko imirwano yongeye kuhubura mu minsi yashize.”

AU yavuze kandi ko ibitero byibasiye umujyi wa Wad Medani byafunguye urugamba rushya mu ntambara yo muri Sudani ubu igeze mu kwezi kwa 9.

Wad Medani yakiriye miliyoni z’abasivili bo muri Sudani bahunze imirwano ibera i Khartoum kandi benshi muri bo bahatiwe guhunga ku nshuro ya kabiri kuva amakimbirane yatangira muri Mata 2023.

Abanu basaga 12,000 bamaze gupfa mu gihe abasaga 33,000 bakomeretse nk’uko byemezwa na Loni. Byibuze abantu miliiyoni 25 bakeneye ubutabazi, naho miliyoni 7 ziri mu buhungiro mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *