Burundi : Abagera kuri magana abiri barwaye ubushita bw’inkende

Minisiteri y’Ubuzima rusange y’Uburundi ivuga ko abantu 193 bari mu bitaro aho barwaye ubushita bw’inkende (Mpox) mu gihe bahanganye n’ubukangurambaga rusange kugira ngo indwara idakomeza gukwirakwira.Mu itangazo rya Ministeri y’ubuzima ryo ku wa 25 Kanama rivuga ko mu bantu 231 basuzumwe iyi ndwara ,hasanzwemo abarwayi 38 gusa kandi bakaba baravuwe bagakira ,mu basuzumwe,136 ni abo […]

Abapolisi ba Kenya na Haiti batangiye kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’intebe wa Haiti Garry Conille ,yatangaje ko ingabo za Haiti zikorana n’abapolisi baturutse muri Kenya ,zagabye igitero cyo kwirukana udutsiko tw’abagizi ba nabi muri kamwe mu duce tutoroshye two mu murwa mukuru wa Haiti. Ku wa Kabiri, Conille yavugiye mu bitaro bya Port-au-Prince ,aho abapolisi batatu bo muri Haiti bari barwariye […]

Sudan: Imyuzure yahitanye abantu 30 abandi baburirwa irengero

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rikorera muri Sudan ryatangaje ko ku wa Kabiri TARIKI YA 27 Kanama 2024 ,imvura nyinshi yaguye muri Sudani y’iburasirazuba yateye imitingito ,maze isenya imijyi 20 ndetse ikaba imaze guhitana abantu bagera kuri 30,inangiza ibintu byinshi mu karere kamaze igihe karimo intambara y’imbere mu gihugu. Iyo mvura yarimo imitingito myinshi yarenze inkombe z’ikidendezi […]

Zimwe mu ngwate za Isirayeli zari zifungiwe muri Gaza zararokowe

Mu gikorwa kitoroshye cyakozwe n’ingabo za Israheli, ku wa Kabiri, igisirikali cyavuze ko cyarokoye ingwate z’abanyayisiraheli bari bafungiwe muri Gaza, aho bamaze amezi 11 bashimuswe n’umutwe wa Hamas. Mu barokowe harimo umusaza w’imyaka 52,uzwi ku izina rya Kaid Alkadi washimuswe n’abarwanyi ba Palestine mu bitero byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023,ubwo umutwe wa Hamas wagabaga […]

Bruxelles: Yafatanywe udupfunyika twa kokayine mu ikariso

Kuri iki cyumweru, abapolisi bo mu karere ka Bruxelles y’Amajyaruguru bataye muri yombi umuntu wari ufite imyitwarire iteye inkeke ahitwa Place de la Reine. Uyu mugabo yari yashyize udupfunyika duto cumi na turindwi twa kokayine n’inoti mu ikariso. Nyuma y’uko polisi imujyanye mu rugo rw’umuntu wari utuye aho ngo imusake,bamusanganye amayero 2.827 hamwe na garama […]

Ubuyapani bwihanangirije Ubushinwa kubera indege yabwo yabuvogereye ikirere

Igisirikare cy’u Buyapani cyatangaje ko indege y’iperereza y’Abashinwa Y-9 yazengurutse hejuru y’izinga rya Danjo ku nkombe y’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirwa kinini cy’amajyepfo cy’Ubuyapani cya Kyushu mu gihe cy’iminota ibiri, bongeraho ko abayobozi b’Ubuyapani barimo gusesengura ibikorwa bya gisirikare by’Ubushinwa biherutse gukorwa . Le Monde ivuga ko abakozi bahuriweho n’ingabo z’Ubuyapani bayitangarije ko, Ubuyapani bwateguje indege […]

Ubufaransa: Batanu bakekwaho kugaba igitero ku rusengero bafashwe

Ku wa Gatandatu nimugoroba, ukekwaho kuba mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’I Grande –Motte, yatawe muri yombi i Nimes n’abapolisi KABUHRIWE nyuma y’iraswa ryamuviriyemo gukomereka. Ni umusore w’imyaka 33 y’amavuko,ukomoka muri Alijeriya. Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yavuze ko “ abapolisi bagera kuri 200 bari gushakisha uruhindu ukekwaho kuba inyuma y’igabwa ry’iki gitero.” Akomeza avuga ko […]